Ibyaha i Gatsibo N’i Bugesera: Babiri Barashwe Undi Afatanwa Ibyo Yibye Shebuja

Mu Karere ka Bugesera hari umusore wafashwe na Polisi y’u Rwanda imusanganye Frw 96,000 bivugwa ko yari yibye Shebuja wo mu Kagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

N’aho mu Karere ka Gatsibo ho hari abasore barwanyije abapolisi bagira ngo babateshe abari bafatanywe magendu hanyuma mu guhosha iyo rwaserera polisi irasamo babiri…

Mu Bugesera, uwafashwe bamusanganye  Frw 98,000 n’ibikoresho birimo televizeri na Dekoderi n’intsinga zibikoresha.

Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana yabivuze.

Ati: “Abaturage babonye […]agiye gutega imodoka muri gare ya Nyamata afite Televiziyo na Dekoderi bacyeka ko yaba abyibye niko guhamagara Polisi.”

Abapolisi basanze yari yibye uwo yakoreraga witwa Rugumire Damascène utuye mu Murenge wa Gashora.

Uwafashwe yavuze yari agiye gutega imodoka muri Gare ngo yerekeze mu Karere ka Huye kuko ari ho  iwabo.

Yari amaze  umwaka akorera Rugumire.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa  afatwa kandi agafatanwe  n’ibyo yari yibye.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe cyose babonye abantu bakora ibyaha.

Rukundo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamata ngo hakurikizwe amategeko.

Gatsibo ho Polisi yarashe abayirwanyije ibakekaho magendu…

Mu karere ka Gatsibo ho haravugwa inkuru y’abaturage bubahutse abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya magendu barabarwanya.

UMUSEKE wanditse ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasabye abaturage kubaha abashinzwe umutekano nyuma y’uko babiri barashwe mu “kaduruvayo” bateje ku bapolisi bari bari mu gikorwa cyo kurwanya magendu.

Abarashwe ntawapfuye icyakora umwe ngo isasu ryafashe haruguru gato y’impyiko ntiryasohoka, undi araswa mu itako, isasu rirasohoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo witwa Richard Gasana avuga ko kurasa bariya bantu ari bwo buryo bwari busigaye kubera ko bari bateje rwaserera ikomeye ku bashinzwe umutekano, ni ukuvuga abapolisi.

Abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya magendu ikunze kugaragara mu turere dukora ku mipaka harimo na Gatsibo.

Gasana yabwiye UMUSEKE ati: “Twabimenye ko barashwe. Amakuru ni uko abarashwe bari kwa muganga bari kwitabwaho, kandi uburyo byagenze, urebye nta buryo bitari kubaho.”

Uko byagenze…

Polisi yari irimo ikurikirana abakekwaho magendu ndetse irabafata. Bamwe mu baturage barimo n’abo barashwe bashaka kurwanya Polisi  ngo bayiteshe abo bantu.

Kubera ubwinshi bw’abaturage, baje gutuma ba bantu babiri bari bafatanywe magendu bashobora kuva mu ntoki z’abapolisi baratoroka.

Muri ako kaduruvayo nibyo Polisi yarashe ngo igahoshe, amasasu afata ba bantu babiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko ‘barashe’ ngo bahoshe ako kavuyo kashoboraga no kuvamo ibintu bitari byiza.

Iyi nkuru ije ikurikiye indi Taarifa iherutse kwandika y’abantu bishe umugore wari uzindutse agiye ku murimo wo kumutunga.

Bamwiciye ahitwa Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro bamuciye ijosi.

Intara y’i Burasirazuba niyo iza ku mwanya wa mbere mu zigaragaramo ibyaha kurusha izindi.

Ni imibare yatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version