Yacuze Umugambi Wo Kwica Perezida W’Amerika

Abanyamerika ni abantu bihariye ku isi. Aha ariko birazwi ko abantu bose bihariye uretse ko hari bamwe bafite amateka usanga ahambaye k’uburyo n’umuco wabo watangiye kwiganwa n’abandi. Bamwe muri bo ni Abanyamerika.

Amateka yabo avuga ko mu Kinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu Kristu, abenshi mu batuye Leta zunze ubumwe z’Amerika bari abaturage b’u Burayi.

Abenshi mu baje kuba Abanyamerika bahoze ari Abongereza bavuye muri kiriya gihugu bahunga itotezwa bkorweraga n’ubwami bw’Umwami Joriji III.

Icyo bifuzaga bo hamwe n’abandi Banyaburayi ni kubona ubutaka baturaho, bakigenga, bagashyiraho imiyoborere n’imikorere bigengaho, ntawe ubahagaze hejuru.

Bageze ku butaka muri iki gihe bita Leta zunze ubumwe z’Amerika baratura bakora Leta 13 ariko zategekwaga n’u Bwongereza kuko bwibwiraga ko bugomba gukomeza gutegeka Abongereza n’ubwo babuhungiye ku bundi bitaka.

Icyakora abo baturage baje gusanga bitashoboka ko bakomeza gutegekwa n’abaje baje bahunga bityo bashyiraho gahunda yo kuzashaka kandi bakabona ubwigenge uko byagenda kose.

Ni muri uyu mujyo baje gutangiza imidugararo igamije kwereka u Bwongereza ko budakwiye gukomeza kubayobora kandi barabuhunze bakajya kwishakira imibereho.

Kwandika amateka y’uko byagenze kugira ngo Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuke, byasaba igihe kirekire kandi si ngombwa muri iyi nkuru.

Icyakora hari bike tugomba kwibukiranya kugira ngo tumenye Abanyamerika abo ari bo.

Taliki 02, Nyakanga, 1776 nibwo Inteko yayoboraga za Leta z’Abanyamerika uko zari 13( Les Treize Colonies d’Améque) yaje kwicara yemeza ko zigenze, ko ntawe uzongera kuzitegeka.

Nyuma y’iminsi ibiri( ni ukuvuga taliki 04, Nyakanga, 1776) zitangaza ku mugaragaro ubwigenge bw’Abanyamerika.

Birumvikana ko hakurikiyeho imirwano yari igamije kwereka Abongereza ko Abanyamerika bigenze, ko bugomba gusubiza amerwe mu isaho.

Muri iki gihe rero Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’uko tuzizi, zigizwe na Leta 50 zishyize hamwe ariko buri Leta ikagira uko yigenga mu rugero runaka.

Ubuso bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika zose bungana na 9,834,000 km² , bukaba butuwe n’abaturage miliyoni 329.5.

Muri aba baturage rero, hari umwe mu mezi make ashize wari ukoze igihugu mu nda.

Ni umugabo wahoze ari umusirikare wari ugiye kwica Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden amwita ko ari Anti-Christ.

Ibitabo bisobanura Anti-Christ bivuga ko ari umuntu wumva ko Yezu Kristu adakwiye kwiringirwa, ko ahubwo abantu b’ibikomerezwa ari bo Mana mu bantu, Yezu Kristu akaba ntacyo avuze.

Umunyamerika washatse kwica Perezida w’igihugu cye yitwa Scott Merryman.

Scott Merryman w’imyaka 37 y’amavuko akaba ari umurwanyi ku rugamba byahamye.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 yavuye mu gace kitaruye ka Washingon DC akora urugendo rurerure agana aho yizeraga ko ashobora gusanga Joe Biden akamwica.

Kubera ibyo yaboneye ku rugamba kandi akiri muto, uyu mugabo yaje guhungabana bituma atekereza ko kwica Biden byaba ari ugusohoza ubuhanuzi yasomye mu Byahishuwe.

Umugambi we yarawunogeje ashaka amasasu atatu  arayitwaza agenda afite umugambi wo kuzabona ahantu agura imbunda akayashyiramo akazayarasa Biden.

Itsinda ry’abarinda Perezida Biden bashinzwe gutahura imigambi mibi kuri we baje gufata uriya mugabo bamusanga ya masasu.

Yajanywe kwa muganga basuzumye basanga afite uburwayi bwo mu mutwe bufata abantu babonye ubwicanyi kenshi cyangwa andi mahano.

Ubwo burwayi babwita post-traumatic stress disorder.

Ni uburwayi bwamufashe mu mwaka wa 2009 kubera intambara yarwanye muri Iraq na Afghanistan.

Ubwo umushinjacyaha yamubazaga niba yumva ahorana umujinya n’agahinda, undi yamusubije ko abihorana ndetse ko mbere y’uko bahura ngo baganire, yumvaga ashaka kwiyahura.

Abamuzi bazi neza ko yari umusirikare ukomeye ku rugamba warwanye igihe kirekire akabonera byinshi mu ntambara ya mbere ndende Amerika yarwanye, iyo ikaba ari iyo muri Afghanistan.

Uyu musirikare yarahungabanye cyane

Mu biganiro yagiranye n’abaganga b’indwara zo mu mutwe, yababwiye ko mu ntambara nyinshi yarwanye akaziciramo abantu benshi barimo Abatalibani n’abandi babaga babafashije, hari ikintu kimwe adashobora kuzibagirwa.

Yigeze kwirasa amasasu menshi umwana w’umukobwa wari uje amutunguye kandi amuturiye mu gice cyarimo umwanzi.

Yamurashishije imbunda ya machine-gun.

Ni ikintu abaganga b’indwara zo mu mutwe bavuga ko cyamushegeshe k’uburyo nikimuvamo azasubiza ubwnge ku gihe akongera kuba Umunyamerika w’’ingirakamaro.

Mu guhungabana kwe, yakoze n’ibindi bikorwa bikomeye byashyiraga ubuzima bwe mu kaga harimo kunywa inzoga nyinshi, kurara ashikagurika ntabone ibitotsi n’ibindi.

Ikibazo cy’indwara zo mu mutwe nk’iyo Merryman afite ni uko uzirwaye akenshi atamenya ko azirwaye kandi n’abamukikije ntibamenye ko ari uburwayi ahubwo bakamufata nk’uwigize kagarara.

Icyakora ibi ntibyabujije abashinzwe umutekano wa Perezida Biden kumugeza mu butabera.

Imbere y’abashinjacyaha, yavuze ko ibyo yakoze atari mu by’ukuri ubukana bwabyo ndetse ngo yabitewe no kutagira ubushobozi bwo gushyira ibitekerezo ku murongo.

Ngiyo inkuru y’umusirikare w’umwuga ariko wagize ibibazo bishingiye ku kazi ke ko kuba indwanyi kabuhariwe mu gisirikare cya mbere ku isi gihora mu ntambara z’urudaca kugira ngo Amerika ihore ku isonga.

Ingabo z’Amerika zigomba guhora mu ntambara kugira ngo iki gihugu gihore ari igihangange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version