Perezida Kagame Arahura Na Tshisekedi Baganire Ku Ntambara Iri Muri DRC

Kuri uyu wa Kabiri Taliki 05 n’iya 06, Nyakanga, Perezida Kagame arajya muri Angola guhura na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo baganire uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byashakirwa umuti urambye.

Perezida wa Angola João Lourenço niwe muhuza muri ibi biganiro.

Jeune Afrique yanditse ko amakuru yahawe n’umwe mu bayobozi ba RDC, avuga ko abo bakuru b’ibihugu bombi bazahurira muri Angola ku wa 5 cyangwa Ku wa 6 Nyakanga uyu mwaka.

U  Rwanda rwo ngo rwavuze ko ibiganiro biza kuba  kuri uyu wa Kabiri keretse ngo hari impinduka zibayeho.

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urwana n’ingabo za kiriya gihugu.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari yo bireba, ko itagombye kugira undi ibyegekaho kuko abo barwanyi ba M 23 ari abaturage ba DRC.

Iyi ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro yaraye ahaye RBA.

Hagati aho, hari itsinda ry’abasirikare byemejwe ko rizoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro ariko ngo iryo tsinda nta basirikare b’u Rwanda bazaba baririmo.

Ibyo ariko ngo nta kibazo u Rwanda rubifiteho kuko n’ubundi ngo byarusaba ikiguzi cyo kwita kuri izo ngabo.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva muri kiriya gihugu rikagwa mu Rwanda.

Ati: “ Nta kintu byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose ibibazo bacyemuka kandi ntibidusabe ikiguzi kuko nta n’amikoro ahambaye dufite.”

Ni umutwe w’ingabo bise ‘East African Force’ ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Icyakora hari icyo Perezida Kagame yaraye avuze ko kigomba kwitonderwa.

Perezida Kagame yatanze gasopo y’uko uriya mutwe w’ingabo uzajya muri DRC nudacyemura ibibazo by’umutekano bigira n’ingaruka ku Rwanda, ibizakurikiraho bizaba ari ikibazo gikomeye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version