Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 September 2025 6:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu myaka yabanjirije COVID -19, mu bice byinshi by’u Rwanda havugwaga ibyuma byakinirwagaho imikino y’amahirwe byavugwaho kurya abantu amafaranga bigateza impagarara mu miryango. Ese ubu bibahe?

Impagarara byatezaga zaturukaga ahanini ku bagabo babikinaga bakoresheje amafaranga yari buhahire ingo.

Bimaze gusakuza cyane, Leta yarabisuzumye isanga hari n’aba rwiyemezamirimo badakurikiza ibyo basezeranye,  biza gutuma Inama y’Abaminisitiri yanzura ko iyo mikino ihagarikwa.

Umwe mu baturage n’ahitwa Migina, Akagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera yahaye Taarifa Rwanda urugero rw’uko yigeze guhembwa Frw 90,000 biribwa n’ibyo byuma bimuteranya n’umugore we.

Ati: “Urumva ko byari kirimbuzi.”

Siwe gusa kuko n’ahandi mu Rwanda byahavuzwe.

Icyemezo cyo guhagarika iyi mikino y’amahirwe cyafashwe mu mpera za 2022.

Nyuma yo kubihagarika, byaje kuba byinshi hirya no hino mu gihugu kandi nta kindi bizakora bityo bihinduka ikindi kibazo ku bidukijije kuko bikozwe muri pulasitiki n’ubundi bumara.

Nibwo haje igitekerezo cyo kubisenya, ibikoresho bibigize bikanagurwamo ibindi by’ingirakamaro.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, cyaje gukorana n’ikindi kitwa EnviroServe kugira ngo kibe ari cyo kibinagura.

EnviroServe ni ikigo gikorera mu cyanya cy’inganda cya Bugesera cyiyemeje kunagura ibikoresho byose by’amashanyarazi bitagikoreshwa.

Ku byerekeye kunagura ibiryabarezi, habanje gukusanywa 7.200 byakuwe ahanini mu Mujyi wa Kigali kuko havanywe ibigera ku 3000.

Iyo ugeze mu ruganda rubinagura ruri mu Bugesera uhasanga abakozi bahuze bari kubihambura, bagatandukanya intsinga, ibirahure, Pulasitiki, ibyuma n’ibindi.

Abakozi baba batandukanya ibigize ibi byuma kugira ngo bibone uko binagurwa.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe gukurikirana iby’imikino y’amahirwe Jacques Habyarimana avuga ko kugira ngo batangire gukusanya ibyo byuma babishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

Jacques Habyarimana

Iyo nama yashingiye ku ngingo y’uko hari bamwe mu bari baratsindiye amasoko yo gucuruza serivisi z’imikino y’amahirwe barenze kubyo basezeranye na Leta.

Mbera Olivier uyobora ikigo EnviroServe avuga ko iyo bamaze gusakuma ibyo byuma bita mu Cyongereza Slot Machines byo mu Mujyi wa Kigali no mu Burasirazuba babizana kubinagura.

Intego y’iki kigo ni ukurengera ibidukikije

Ati: “Tumaze kubona ko bitacyemewe kandi birimo ibinyabutabire, twabikuye mu baturage tubizana hano turabishwanyaguza tubikuramo ibikoresho birimo ubumara. Iyo tubiseye tubikuramo ubwo bumara, ibisigaye birimo utwuma tuba mu ntsinga nka Aluminum na Copper twongera kubisubiza mu nganda zikabigura bigakorwamo ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi, intsinga n’ibindi.”

Copper na Aluminium ni twa twuma tuba mu ntsinga ducamo amashanyarazi.

Udutsinga tuvanwa mu ntsinga z’uturyabarezi

Mbera Olivier avuga ko basanze kubinagura byarinda abaturage guhumanywa n’ibinyabutabire bibirimo.

Pulasitiki igize izo mashini barayisya, ibiyivuyemo bikazakorwamo ibindi bikoresho.

Olivier Mbera aganira n’itangazamakuru

Mu Ukwakira, 2022 nibwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko iby’iyo mikino y’amahirwe bihagaritswe kubera akajagari kari kamaze kugaragara mu bikorwa by’imikino y’amahirwe, aho hari benshi ‘bakoraga nta mpushya’ n’abazifite bakazikoresha binyuranyije n’amategeko.

Amafoto: Taarifa Rwanda 

TAGGED:BugeserafeaturedIbiryabareziImashiniIntsingaMberaMinisiteriUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?