Ibyavuye Muri ADN/DNA Y’Umukire Mirimo N’Abana Be Ntibiramenyekana

Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegekeye  ko umubiri w’umukire Gaspard Mirimo utabururwa ugapimwa kugira ngo harebwe niba ari Se w’abana bavuga ko yababyaye, kugeza ubu ibyavuye mu bipimo ntibiratangazwa. Byari butangazwe tariki 25, Mutarama, 2021 ariko birasubikwa kubera ibihe u Rwanda rurimo.

Taarifa yabajije Umuvugizi w’Inkiko Bwana Harrison Mutabazi niba yatangaza icyo Rwanda Forensic Laboratory yabonye nyuma yo gupima umubiri wa Mirimo, atubwira ko atabitangaza kuko ibyavuyemo bitangazwa n’Umucamanza waburanishije urwo rubanza agafata uriya mwanzuro.

Yatubwiye ko ibyavuye mu isuzuma byagombye kuba byaratangajwe tariki 25, Mutarama, 2020 ariko birasubikwa kubera gahunda ya Guma Mu Rugo yahawe abatuye Umujyi wa Kigali.

Mutabazi yagize ati: “ Ibyavuye mu isuzuma bitangazwa n’Urukiko ariko byagombye kuba byaratangajwe tariki 25, Mutarama, 2021 ariko birasubikwa kubera ibihe turimo.”

- Advertisement -

Avuga ko indi tariki kiriya cyemezo kizatangarizwa arayimenyesha Taarifa.

Kugira ngo urukiko rufate iki cyemezo byatewe n’iki?

Mbere y’uko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufata uriya mwanzuro rwari rumaze iminsi rwumva urubanza aho abana babiri bavugaga ko bashaka umunani mu mutungo wa nyakwigendera Gaspard Mirimo ‘wahoze ari umukire.’

Nyuma yo kumva impaka z’urudaca, urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo(DNA/ADN) twe n’utw’abo bana.

Ku wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira icyo gihe  yabwiye Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n’amafoto bari kumwe na Se.

Bariya bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

Yatubwiye ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye.

Me Rukangira ati: “ Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy’urukiko kandi n’ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.”

Yatubwiye ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa  Gahongayire Winifride yaje muri urwo rubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

Taarifa yahamagaye uwunganira umugore wa Mirimo witwa Me Athanase Rutabingwa tumubaza uko yumvise ibimenyetso n’ingingo zatangwaga n’abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo atubwira ko atavuga kuri ‘case’ ngo zijye mu itangazamakuru.

Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi.

Yaguye mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Muri  2004 yigeze kugirana ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y’ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

Haje gufatwa icyemezo cy’uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

Mbere y’uko haduka urubanza rw’abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n’abana bane.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version