Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyihariye Ku Ruzinduko Rw’Isaha Imwe Perezida Kagame Yagiriye i Nairobi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ibyihariye Ku Ruzinduko Rw’Isaha Imwe Perezida Kagame Yagiriye i Nairobi

admin
Last updated: 03 February 2022 2:40 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Kenya, agirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta byibanze ku mubano w’ibi bihugu byombi n’ingingo zireba akarere na Afurika by’umwihariko.

Ni uruzinduko rwamaze igihe gito, kuko byafashe isaha imwe ngo Perezida Kagame agere i Nairobi. Nyuma yo kuganirira mu ngoro y’umukuru w’igihugu, byafashe indi saha imwe gusa ngo Perezida kagame abe ageze i Kigali.

Yanditse kuri Twitter ati “Nagize urugendo rugufi ariko rw’ingirakamaro cyane hamwe na Perezida Uhuru Kenyatta i Nairobi muri iki gitondo. Ubu nagarutse mu rugo! Byari isaha 1 kugera i Nairobi, isaha 1 kugaruka i Kigali. Isaha 1 isaga y’ibiganiro, isaha 1 kuva ku kibuga cy’indege ngera ku biro by’umukuru w’igihugu no gusubira ku kibuga cy’indege. Hari byinshi byagarutsweho!!”

https://twitter.com/PaulKagame/status/1489203622525165573

Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko muri iyo nama, Perezida Kenyatta na Kagame baganiriye ku ngingo z’ubutwererane bw’ibihugu byombi, zirimo izijyanye n’ubucuruzi n’ubwikorezi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Byatangaje ko ku bijyanye n’ubucuruzi, “Perezida Kenyatta yavuze ko umwanya mwiza u Rwanda ruherereyemo mu karere urugira umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Kenya, by’umwihariko nk’irembo ryinjira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’isoko ryagutse ry’akarere k’ibiyaga bigari.”

“Yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, avuga ko kizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibi bihugu byombi by’abaturanyi.”

Umupaka wa Gatuna kandi ni ingenzi kuri Kenya, kuko wihutisha ibicuruzwa binyuzwa mu muhora wa ruguru, inzira ituruka ku cyambu cya Mombasa igaca muri Uganda, igakomeza mu Rwanda.

Uheruka gufungurwa ku wa 31 Mutara 2022, nyuma y’imyaka itatu ufunzwe.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi, Kenyatta ngo yasabye u Rwanda kongera ubwoko bw’ibicuruzwa rutumiza muri Kenya no kungukira kuri serivisi nziza zirangwa ku cyambu cya Mombasa, mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

- Advertisement -

Kenyatta kandi yujeje Perezida Kagame ubufatanye mu guharanira intego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu nyungu z’abaturage b’aka karere.

Ibiro bya Perezida wa Kenya bikomeza biti “Abayobozi bombi kandi bashimangiye ubushake bafite bwo gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo birambye ku makimbirane mu bihugu bya Ethiopia, Sudan, Sudan y’Epfo na Somalia, bavuga ko Kenya n’u Rwanda bizakomeza kugira uruhare rw’imbere mu kwimakaza ibiganiro n’amahoro mu mpande zihanganye.”

U Rwanda na Kenya bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, by’umwihariko hagati ya Perezida Kagame na Kenyatta.

Uru ruzinduko rwamaze umwanya muto rubayeho nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame na Kenyatta bari hamwe mu nama yabaye mu ikoranabuhanga, yahuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma bya Afurika bayoboye gahunda y’Ubufatanye bushya bugamije iterambere rya Afurika (NEPAD).
Iyi gahunda iyobowe na Perezida Paul Kagame, ndetse muri iyo nama byemejwe ko ubuyobozi bwa NEPAD buzagumana inshingano mu wundi mwaka, burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Aba bayobozi baramukanyije mu buryo bujyanye n’icyorezo cya COVID-19
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya
Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi mu biro bya Perezida Kenyatta
Perezida Kagame asinya mu gitabo
Ibi biganiro byibanze ku ngingo zirimo ubucuruzi n’ubwikorezi
Perezida Kenyatta asezera kuri Perezida Kagame
TAGGED:featuredPaul KagameUhuru Kenyatta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Hafunguwe Ikigega Giteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Rwego Rw’Imari
Next Article Iyi nyubako ni yo yaguyemo umuyobozi wa Islamic State Umuyobozi Wa Islamic State Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?