Ntibisanzwe Ko Umuyobozi Wa Banki Akorera Abakozi Ikawa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Namara aha abakiliya ba Equity Bank ikawa yari yabakoreye.

Mu buryo butamenyerewe mu bigo binini birimo na Banki nka Equity, umuyobozi w’ishami ryayo mu Rwanda, Namara Hannington, aherutse gukorera abakozi ikawa, bazindutse basanga ari hafi aho ngo ayibahereze bayisome.

Bose batunguwe n’iyo migirire kuko mu rusange atari ikintu gikorwa henshi.

Si abakozi gusa, ahubwo n’abakiliya b’iyo banki iri muri banki nini z’ubcuruzi bahawe ikawa( ku bayinywa) ngo batangire umunsi ubwonko bwabo bakerebutse.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yari yambaye itaburiye ku ishati yera ariho na karuvati.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Eric Rutabana n’ushinzwe gukurikirana inguzanyo muri Banki, Liliose Nyinawinkindi, na bo bari kumwe n’abandi bakozi, bakira abakiliya kandi babakorera ikawa.

Abakozi n’abakiliya bari baje gufata serivisi bahawe icyo kunywa.

Abakozi banyuzaga ikawa mu cyumba cya banki bayitwaye ku dukoresho twabigenewe, bakayisukira abakiliya bari bategereje serivisi, barimo n’abageze mu zabukuru.

Izo kawa zari ziri mu bikombe byanditseho ikirango cya KGL, zikaba zaratanzwe n’ibigo bikorana na Equity Bank Rwanda.

Ibi byahaye abakiliya amahirwe yo gusogongera ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, ndetse biha n’ibyo bigo umwanya wo kumenyekanisha ibikorwa byabyo.

Iki gikorwa cyatangije ukwezi kwahariwe abakiliya muri Equity Bank Rwanda, kwiswe “Extra Mile”, bisobanuye ‘gukora ibirenze ibisanzwe’ mu guha abakiliya serivisi.

Ariko kandi, intego y’iki gikorwa ntiyari ugutanga ikawa gusa.

Abayobozi ba banki bifashishije uyu mwanya kugira ngo begere abakiliya, bumve uko babona serivisi bahabwa ndetse banamenye ibyo bifuza ko byanozwa.

Equity Bank Rwanda ivuga ko izakomeza kwakira ibitekerezo by’abakiliya mu kwezi kose k’Ukwakira, ikabikoresha mu kunoza serivisi itanga.

Iyi banki kandi yahuje iki gikorwa n’uruhare igira mu guteza imbere urwego rw’ikawa mu Rwanda.

Ivuga ko itanga inguzanyo n’amahugurwa ku bahinzi, abatunganya ikawa, abayohereza mu mahanga ndetse n’abandi bakora mu ruhererekane rw’agaciro rw’iki gicuruzwa.

Equity Bank Rwanda ivuga ko ifite abakiliya barenga miliyoni 1.7 ikaba ibagezaho serivisi ibinyujije ku mashami 36, abakozi bayo hafi 6,000 bakorera ahantu hatandukanye (agents), abafatanyabikorwa mu bucuruzi barenga 5,000, ndetse n’ibyuma bya ATM  54 biha abakiliya amafaranga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *