Iby’Ingenzi Mu Biganiro By’Amahoro Hagati Ya Ukraine N’u Burusiya

Inkuru ikomeye muri iki gihe ku byerekeye intambara imaze iminsi muri Ukraine ni uko hari ibiganiro hagati ya Kiev na Moscow bigamije guhagarika intambara. Ni ibiganiro bikubiye mu ngingo 15.

Imwe mu ngingo ziyakubiyemo itangwa n’u Burusiya ni uko niba Ukraine ishaka amahoro igomba kwemera ko itazajya muri OTAN/NATO kandi ikemera ko hari umubare w’abasirikare n’intwaro itagomba kurenza mu bigo byayo byose bya gisirikare.

U Burusiya buvuga ko Ukraine niyemera izi ngingo nabwo buzemera gucyura abasirikare babwo, amahoro akagaruka.

Indi ngingo ishobora kuzagora abari muri biriya biganiro ni iy’uko Intara ya Crimea n’iya Donbass ziba iz’u Burusiya mu buryo budasubirwaho, Ukraine igakurayo amaso.

Amakuru avuga ko ibiganiro kuri izi ngingo bigeze kure.

Ikindi kandi ngo Perezida wa Ukraine agomba kwerura akavuga kandi akemeza ko igihugu cye cyazibukiriye ibyo kujya muri OTAN/NATO.

Volodymyr Zelensky agomba kandi kwemera mu masezerano ko igihugu cye kitazigera na rimwe cyemera kubakwamo ibirindiro by’ingabo z’amahanga ni ukuvuga Amerika cyangwa ibindi bihugu bigize OTAN/NATO.

The Financial Times yanditse ko mu bigomba kwigwaho harimo n’ingingo yemeza ko Ikirusiya kigomba kuba ururimi rwemewe na Leta muri Ukraine.

Ingingo bivugwa ko ikomeye kurusha izindi zose uko ari 15 ni isaba Ukraine kwemera ko Intara za Crimea, Luhansk na Donetsk ziba iz’u Burusiya mu buryo bwa burundu.

N’ubwo bivugwa ko ibiganiro biri kugenda neza kandi bizagera ku mahoro, ab’i Kiev bo ntibashira amakenga u Burusiya ahubwo bavuga ko Putin ari kwisuganya ngo yongere agabe ibitero simusiga.

Bavuga ko ari kubyaza umusaruro aka gahenge kugira ngo yisuganye azaze ari simusiga!

Umujyanama wa Perezida Zelensky witwa Mykhailo Podolyak avuga ko uko byagenda kose, muri ariya masezerano hagomba kubamo ingingo yemeza ko u Burusiya bugomba kuvana abasirikare babwo muri Ukraine.

Ibyo kutagira aho Ukraine ibogamira hari abatabyumva…

Mu gihe bivugwa ko u Burusiya busaba Ukraine kudahirahira ngo ijye muri OTAN/NATO, andi makuru avuga ko hari abayobozi muri Ukraine bavuga ko bidakwiye ko igihugu cyabo kibaho kitagira ikindi kiteguye kugitabara mu bya gisirikare.

Ibi ngo byaba ari ubwiyahuzi kuko Ukraine ituranye n’igihangange nk’u Burusiya kandi kiyanga.

Ukraine ngo ntigomba kuba iri aho gusa, nta gihugu igira kiyifasha mu kwirindira umutekano nk’uko bimeze kuri Sweden na Austria.

Abayobozi bayo bavuga ko iki gihugu kigomba kugira ibindi bigirana amasezerano yo kuzagitabara igihe gitewe n’u Burusiya cyangwa Belarus n’ibindi.

Icyakora ngo nta wakwizera ko ibiganiro hagati ya Moscow na Kiev bizagera ku mwanzuro ubereye buri ruhande kuko ngo ibyo u Burusiya busaba Ukraine bikomeye kuko birimo no gutakaza Intara zayo kandi ari igihugu kigenga.

Amakuru avuga ko ibyemejwe ku mpande zombi bizatangazwa nko mu minsi itatu iri imbere.

Ikindi kivugwa n’inzego z’ubutasi z’u Bwongereza n’Amerika ni uko Perezida Putin afite umugambi weruye wo komeka Ukraine ku Burusiya kuko ngo arambiwe guhora yifuza kuba umwe mu banyamuryango ba OTAN/NATO.

Perezida wa Ukraine yari aherutse gutangaza ko  igihugu cye cyavuye ku mugambi wo kuzajya mu Muryango wo gutabarana w’ibihugu by’i Burengerazuba bw’isi, OTAN/NATO.

Ni icyemezo yatangaje ko cyafashwe mu rwego rwo gucubya uburakari bw’u Burusiya budashaka ko Ukraine yajya muri uriya muryango kubera ko bwanga kuvogerwa

Yagize ati: “ Ntabwo Ukraine izajya na rimwe muri OTAN/NATO.”

Icyizere gihari ni uko icyemezo cya Ukraine gishobora gucururutsa uburakari bwa Perezida Putin akaba yategeka ingabo ze gutaha.

Perezida Zelensky yagize ati: “ Ukuri ni uko Ukraine itazigera na rimwe ijya muri NATO/OTAN.”

Vladimir Putin yakunze gusaba ko Ukraine itahirahira ngo ijye muri OTAN/NATO ariko i Kiev babanje kubicyerensa.

Baje kubona ko  Putin ibyo avuga aba akomeje, ubwo yatangizaga intambara yanga ko kiriya gihugu cyakorana n’abo afata nk’abanzi be.

Mu Cyumweru gishize hari ibiganiro byabaye hagati y’abanyapolitiki bo ku mpande zombi, hagamijwe kureba uko intambara yahagarara.

Umwe mu bajyanama ba Perezida wa Ukraine witwa Oleksiy Arestovich avuga ko kuba Ukraine yazibukiriye kujya muri OTAN/NATO bishobora gutuma intambara ihagarara mu Byumweru bicye biri imbere.

Ku rundi ruhande, abakurikirana iby’intambara hagati ya Moscow na Kiev bavuga ko kugira ngo ibiganiro bizagere ku musaruro, bizasaba igihe gihagije.

Ngo si ibyo guhubukirwa kuko ntawamenya icyo Putin ateganya hagati aho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version