Polisi Y’u Rwanda Ikomeje Gushimirwa Imikorere Inoze Iyiranga Mu Mahanga

Abapolisi 240 bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo baraye bashimiwe imikorere iboneye, bambikwa imidari na bamwe mu bayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye.

Kubashimira imikorere yabo byabereye i Malakal aho abapolisi b’u Rwanda bagize ikitwa  (RWAFPU-1)  bakorera.

Umuhango wo kubashimira wari uyobowe n’Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madamu Christine Fossen.

Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, abanyacyubahiro baturutse muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abandi bapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bindi bihugu n’bayobozi bakuru bo muri Polisi ya Sudani y’Epfo.

- Advertisement -

Madamu Christine Fossen, yashimiye u Rwanda ubushake rugaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu bindi bihugu.

Yashimye abapolisi b’u Rwanda akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga.

Ati: “Uyu munsi turabashimira akazi gakomeye n’ubwitange, ubufatanye bwiza n’izindi nzego, n’umusanzu mwatanze mu kurengera abaturage no guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo”.

Nyuma y’uriya umuhango Komiseri wa Polisi yahuye n’abayobozi b’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari (RWA FPU-1).

Abapolisi b’u Rwanda basobanuriye uriya muyobozi imiterere y’akazi kabo, ibijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bakoze kuva bagera muri Sudani y’Epfo muri Mata, 2021.

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bayobowe na Chief Superintendent of Police( CSP) Faustin Kalimba.

Chief Superintendent of Police( CSP) Faustin Kalimba uyoboye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Sudani y’Epfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version