Robert Masozera Mutanguha uyobora Inteko y’Umuco n’ururimi avuga ko ibyinshi mu byerekana umuco n’amateka by’Abanyarwanda bo hambere y’umwaduko w’Abakoloni no mu gihe cy’ubukoloni nyirizina bibitswe n’abakoloni, ikintu asanga kitari gikwiye.
Abadage nibo batangiye gukoloniza u Rwanda nyuma y’uko byemejwe n’Inama ya Berlin, Umurwa mukuru w’Ubudage, yabaye hagati y’umwaka wa 1884 n’uwa 1885 ikemerezwamo uko Abanyaburayi bigabagabanya Afurika.
Ubutegetsi bw’Abadage mu Rwanda (1897-1916) ntibwari buzuye mu buryo bwose( babwitaga Indirect Rule) kuko hari ububasha umwami Yuhi V Musinga yari afite, bo bakaza basa n’abategekera ku ruhande.
Ugereranyije wavuga ko bo bataregetse Abanyarwanda nk’uko Ababiligi babasimbuye nyuma y’intambara ya kabiri y’isi babigenje.
Aba bo baje bashaka gutegeka u Rwanda mu buryo bwose bahereye cyanecyane mu guhindura uko rwayoborwaga.
Kubera ko rubanda rwiyumvaga mu mwami w’Abanyarwanda, Ababiligi basanze ibyiza ari uko uyu abanza gucibwa akavaho bityo bakabona aho bahera bigarurira abaturage mu buryo bwuzuye.
Byarabaye aracibwa ndetse aza gutanga ubwo yari yaraciriwe ahitwa Moba hari tariki 13, Mutarama, 1944.
Bamaze kwigarurira ibice by’ingenzi by’imibereho y’abaturage, icyo gihe Ababiligi bashinze Kiliziya Gatulika bari bafatanyijemo n’Abamisiyonari, batanga amabwiriza ko abashefu na ba sushefu buri munsi bazajya batanga raporo kuri buri paruwasi iberegereye.
Inyandiko zikubiyemo uko ibintu byifashe zagombaga kuhagerera igihe kugira ngo abamisiyonari bazisome bamenye imitekerereze n’imibereho y’abaturage aho ari ho hose.
Izi nyandiko bitaga ‘diaire’( mu Cyongereza ni Dairy) inyinshi muri zo zajyanywe mu Burayi, hiyongeraho n’ibindi birango by’imibereho y’Abanyarwanda b’icyo gihe birimo indirimbo, imitako, imbyino gakondo, ibikoresho gakondo by’Abanyarwanda n’ibindi bigize icyo abanyamateka bita ‘umurage wo mu majwi no mu mashusho.’

Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Masozera ( yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi mu mwaka wa 2012) avuga ko ibigera kuri 90% bw’uwo murage bikiri mu bihugu byakolonije u Rwanda, ari byo Ubudage n’Ububiligi.
Kuri uyu wa Mbere ubwo ikigo ayoboye n’Abanyarwanda muri rusange bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umurage wo mu majwi no mu mashusho niho yabitangarije.
Avuga ko kuba umwinshi muri uwo mutungo uba imahanga bihombya igihugu, ntikigire uburenganzira ku mateka y’abahoze ari abaturage bacyo.
Ku rundi ruhande, avuga ko kubungabunga umurage w’amashusho n’amajwi n’undi murage w’amateka y’igihugu icyo ari cyo cyose ari ibyo kwitondera, bikabikwa neza uko bishoboka kose kuko byakwangirika byoroshye.
Ati: “Kubungabunga umurage uri mu majwi n’amashusho ni ibintu byo kwigengeseraho cyane kuko ari ibintu byoroshye bishobora kwangirika cyane.”

Masozera ariko avuga ko hari ibyo Abanyarwanda babitse mu nzu ndangamurage zabo birimo zimwe mu nyandiko z’amateka.
Asanga izo nyandiko ari ubukungu kuko zirimo amafoto, amashusho n’amajwi agaragaza uko u Rwanda rwateje imbere abarutuye mu myaka yatambutse, gusa akemeza ko ari nke.
Insanganyamatsiko ku munsi wizihijwe kuri uyu wa Mbere yari “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”
Ubufatanye bwa dipolomasi bwigeze gutanga umusaruro mu gutuma hari bimwe mu bigize umurage w’amajyi w’amashusho w’Abanyarwanda byagaruwe mu gihugu.
Mu mwaka wa 2021 hari ibyari bibitse mu nzu ndangamurage yo mu Bubiligi yitwa Musée Royal de l’Afrique Centrale byagaruwe mu Rwanda.
Bikubiyemo umurage w’amajwi [indirimo, ibyivugo] n’ibindi byo muri ubwo bwoko byakusanyijwe kuva mu mwaka 1950 kugeza muwa 2007.
Mbere y’aho ni ukuvuga mu mwaka wa 2020, Ububiligi bwahaye u Rwanda impapuro ibihumbi icumi zikubiyemo amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 1923 ku hantu hari amabuye y’agaciro mu Rwanda.


