Ibyiza By’Ikigo Cya Polisi Gikorerwamo Ibizamini Mu Ikoranabuhanga

ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rukitanga avuga ko ikigo cya Polisi gikoresha ikoranabuhanga mu gukora ibizamini giherutse gutangizwa mu Karere ka Kicukiro kizaha abantu uburyo bwo gukoresha neza igihe.

Avuga ko kizafasha kugabanya igihe abantu bamaragara kuri site bakora ibizamini.

ACP Rutikanga avuga ko umuntu azajya aza ku munsi n’isaha yahisemo.

Ati: “… Umuntu azajya mu kibuga gukora ari uko igihe cye kigeze. Ibizamini bizakoreshwa mu mucyo nta rwicyekwe ndetse n’impungenge zo kurenganywa.”

- Advertisement -

Ubu kandi ngo ni bwo buryo bugezweho hirya no hino ku isi.

Imirimo yacyo nitangira gukora mu buryo bweruye, uzaba agiye gukora ikizamini azajya yiyandikisha ku Irembo, ahitemo umunsi, italiki n’isaha azakoreraho.

Ikoranabuhanga rizakoreshwamo muri iyi gahunda rizajya rifasha no mu gusuzuma ugiye gukora ikizamini ingingo z’umubiri zirimo amaso n’amatwi.

Ukora ikizamini cyo gutwara imodoka atangira afite amanota 100% ariko bibarwa ko yatsinze iyo yagize atari munsi ya 80%.

Bivuze ko uko umuntu akora ikosa ari ko amanota amuvaho.

Uwatsinze abimenya binyuze mu butumwa ahabwa bw’ikoranabuhanga.

Munsi y’ikibuga gikorerwamo ibizamini hashyizwemo irindi koranabuhanga rigenzura niba uri gukora ikizamini yakoze ikosa noneho rigatanga amakuru mu mashini yandika amanota.

Uri gukora ikizamini yicara mu modoka iba irimo indangururamajwi imubwira kugitangira n’andi makuru atandukanye.

Muri Control Room( aho bacungira ibikorerwa ku kibuga), hari icyumba kigenzurirwamo uburyo ikizamini gikorwa.

Iyo ushaka kubaza ibyo udasobanukiwe, urahamagara (mu modoka zikorerwamo ikizamini habamo uburyo bwo guhamagara) ukabaza ikibazo cyangwa icyo ushaka gusobanuza bakagufasha.

Mu modoka zikorerwamo ibizamini, uhitamo ururimi ushaka kumviramo amabwiriza hagati y’ Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version