Rayon Sports Yatanze Ikirego Muri RIB

Rayon yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega ikigo cyahawe isoko ryo gucuruza amatike ku mikino yakinwe muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igishinja kwinjiza abafana batishyuye.

UMUSEKE wanditse ko Ikigo cyahawe iryo soko cyitwa Urid Technology Ltd, gishinjwa kwinjiza abafana batishyuye mu mukino Rayon Sports iheruka gutsindwamo na APR FC ibitego 2-0.

Taliki 13, Werurwe, 2024 nibwo iyo baruwa yanditswe yandikirwa umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, ushyirwaho umukono n’umuyobozi wa Rayon Sports witwa Uwayezu Uwayezu Jean Fidel.

Nk’uko bisobanurwa mu ibaruwa, ikibazo cyabaye ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabaye tariki ya 9 Werurwe 2024, umukino Rayon Sports yakiriyemo Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Muri iyo baruwa, Rayon Sports  isobanura ko muri uriya mukino hari abafana binjiriye ku matike ya baringa babifashijwemo na bamwe mu bakozi ba kiriya kigo.

Mu gika cya kabiri cy’iyi baruwa, bavugamo ko hari abakozi  11 b’iriya sosiyete bashyikirijwe RIB kugira ngo bahanirwe amanyanga bakoze ariko ko bamwe muri bo bamaze kurekurwa n’umugenzacyaha bityo bakaba basaba ko bakongerwa bakurikiranwa.

Muri icyo gika haranditse hati: “Dukurikije ko abagize uruhare muri iki gikorwa bose bagombaga guhanwa kuko ibyo bakoze bibangamiye iterambere ry’amakipe y’umupira w’amaguru, none bamwe bakaba bararekuwe kandi baragize uruhare muri iki gikorwa”.

Muri iyo baruwa havugwamo ko banditse iriya baruwa mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare muri icyo gikorwa bose ndetse n’ikigo cyahawe amasezerano yo kugurisha amatike ku ma sitade kikaryozwa uruhare abakozi bacyo babigizemo.

Iyo baruwa irangira yerekana urutonde rw’abo bantu umunani basaba RIB ko yakongera gukurikirana.

Amakuru avuga ko mu mukino uherutse guhuza APR FC na Rayon Sports hinjijwe miliyoni FRW 50, Rayon Sports ibikamo miliyoni Frw 43.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version