Ibyo Guhagarika Intambara Hagati Ya Israel Na Iran Byapfubye

Iran yatangaje ko atari yo yishe ibyari byameranyijwe mu guhagarika intambara yayo na Israel, ikabivuga mu gihe Israel yo yiyemeje guhata Iran ibisasu biremereye.

Abanyamakuru bari aho iyo ntambara iri kubera bavuga ko n’uruhande rwa Israel rutorohewe kuko ruri kuraswa za missiles ndetse umubare w’abo biri guhitana wiyongera.

Ibyo guhagarika imirwano byari byatangajwe na Perezida Trump, byemezwa na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu gusa Iran yari itarabyemera yeruye.

Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz yavuze ko Iran ari yo yishe ibyari byemejwe bityo ko igiye kubona ingaruka.

- Kwmamaza -

Iran yo ivuga ko Israel niyongera kuyirasaho, izaba ikojeje agati mu ntozi, ko izahabwa ‘ikosora’.

Hagati aho Urwego rwa Israel rushinzwe ubutabazi ruvuga ko hari abantu bane bahitanywe n’ibisasu bya Iran.

Iran kandi iherutse kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Qatar, ibikora yihimura ku bitero Amerika yagabye ku ruganda rwa Iran rutunganya Uranium ruri ahitwa Forgo .

Israel na Amerika bivuga ko byiyemeje gusenya ahantu hose Iran itunganyiriza Uranium.

Ifoto: Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto