Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Guhagarika Intambara Hagati Ya Israel Na Iran Byapfubye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Ibyo Guhagarika Intambara Hagati Ya Israel Na Iran Byapfubye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2025 1:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iran yatangaje ko atari yo yishe ibyari byameranyijwe mu guhagarika intambara yayo na Israel, ikabivuga mu gihe Israel yo yiyemeje guhata Iran ibisasu biremereye.

Abanyamakuru bari aho iyo ntambara iri kubera bavuga ko n’uruhande rwa Israel rutorohewe kuko ruri kuraswa za missiles ndetse umubare w’abo biri guhitana wiyongera.

Ibyo guhagarika imirwano byari byatangajwe na Perezida Trump, byemezwa na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu gusa Iran yari itarabyemera yeruye.

Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz yavuze ko Iran ari yo yishe ibyari byemejwe bityo ko igiye kubona ingaruka.

Iran yo ivuga ko Israel niyongera kuyirasaho, izaba ikojeje agati mu ntozi, ko izahabwa ‘ikosora’.

Hagati aho Urwego rwa Israel rushinzwe ubutabazi ruvuga ko hari abantu bane bahitanywe n’ibisasu bya Iran.

Iran kandi iherutse kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Qatar, ibikora yihimura ku bitero Amerika yagabye ku ruganda rwa Iran rutunganya Uranium ruri ahitwa Forgo .

Israel na Amerika bivuga ko byiyemeje gusenya ahantu hose Iran itunganyiriza Uranium.

Ifoto: Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Israel Katz

TAGGED:AgahengeAmerikaIbisasuIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacuruzi Bashyiriweho Uburyo ‘Bwihariye’ Bwo Gukoresha Irembo
Next Article RDF Na Polisi Bagiye Kongera Kuvura Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?