Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Kalibata Azibukirwaho Mu Buyobozi Bwa AGRA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ibyo Kalibata Azibukirwaho Mu Buyobozi Bwa AGRA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2025 11:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Agnes Kalibata,  kuri uyu wa Kane tariki 06, Werurwe, 2025 yarangije manda ebyiri yari amaze ayobora Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, Alliance for a Green Revolution in Africa (AGRA).

Ni umuhanga mu buhinzi akaba yarigeze kuyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Yanditse ko mu gihe amaze muri izi nshingano yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere.

Mu ibaruwa ikubiyemo ijambo ryo gusezera ku bo bakoranye, Dr. Kalibata yanditse ati: “ Mu gihe maze ndi Pererezida wa AGRA, iyo nsubije amaso inyuma mbona kandi nkishimira ibyiza twagezeho dufatanyije mu myaka 10 ishize”.

Mu mwaka wa 2010 nibwo yinjiye mu nshingano zo kuyobora uyu muryango usanzwe ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

N’ubwo yishimira intambwe yatewe ngo AGRA igere ku nshingano, Kalibata avuga ko asize ifite izindi ntambwe  zikomeye zo gukomereza aho ibintu bigeze.

Avuga ko intego ya mbere yari iy’uko umuhinzi muto akomeza gutera imbere, yongera umusaruro.

Raporo ya AGRA ivuga ko umwaka wa 2021 warangiye yarafashije abahinzi ba Afurika kuzamura umusaruro ndetse abantu 30 bo mu bihugu 11 muri 51 bigize uyu mugabane, bazamuye urwego rwo kwihaza mu biribwa.

Mu mwaka wa 2023 ubuyobozi bwa AGRA bwashoye Miliyoni $550 mu guteza imbere ubuhinzi ndetse aza kuzamuka agera kuri miliyoni $619.

Ayo mafaranga yose yashowe mu mishinga yo gutuma ubuhinzi bwo muri Afurika buva kubwa gakondo bukajya ku bwa kijyambere.

Imishinga yashowemo ayo mafaranga ni iyo kuzamura ubuhinzi bukoresha imbuto z’indobanure muri Nigeria, Ethiopia, Kenya, Uganda, Malawi na Ghana.

Kimwe mubyo azibukirwaho yasize akoze muri AGRA ni ukuzamura uruhare rw’abikorera ku giti cyabo mu ishoramari mu buhinzi.

Ni ishoramari ryakozwe mu buhinzi bw’ahantu hato ariko hatanga umusaruro wisumbuyeho.

Hari amafaranga menshi ikigo yari ayoboye cyashoye mu bigo bito n’ibiciriritse ngo bishore mu buhinzi bubyaza umusaruro munini ubutaka buto.

Imirimo ye yatumye abihemberwa ku rwego mpuzamahanga kuko mu mwaka wa 2019 yahawe igihembo kitwa 2019 Public Welfare Medal cyatanzwe n’ikigo the National Academy of Sciences.

Ni igihembo gihabwa umuntu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere siyansi mu by’ubuhinzi no gukora politiki zibuteza imbere.

Mu mwaka wa 2024, yahawe ikindi gihembo kiswe the Justus von Liebig Award gitangwa n’ikigo World Nutrition by the Foundation Fiat Panis.

Byari mu rwego rwo kumushimira nanone uruhare rwe mu guteza imbere uruhererekane mu by’ibiribwa no kunoza imirire.

Dr. Agnes Kalibata yahise asimburwa na Dr. Alice Ruhweza.

Dr. Alice Ruhweza.
TAGGED:AfurikaAgnesfeaturedIterambereKalibataUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Irushanwa Rya Memorial Kayumba Ryagarutse
Next Article Polisi Yafashe Itsinda Ry’Abantu 21 Ikurikiranyeho Ubujura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?