Dr. Agnes Kalibata, kuri uyu wa Kane tariki 06, Werurwe, 2025 yarangije manda ebyiri yari amaze ayobora Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, Alliance for a Green Revolution in Africa (AGRA).
Ni umuhanga mu buhinzi akaba yarigeze kuyobora Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Yanditse ko mu gihe amaze muri izi nshingano yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere.
Mu ibaruwa ikubiyemo ijambo ryo gusezera ku bo bakoranye, Dr. Kalibata yanditse ati: “ Mu gihe maze ndi Pererezida wa AGRA, iyo nsubije amaso inyuma mbona kandi nkishimira ibyiza twagezeho dufatanyije mu myaka 10 ishize”.
Mu mwaka wa 2010 nibwo yinjiye mu nshingano zo kuyobora uyu muryango usanzwe ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
N’ubwo yishimira intambwe yatewe ngo AGRA igere ku nshingano, Kalibata avuga ko asize ifite izindi ntambwe zikomeye zo gukomereza aho ibintu bigeze.
Avuga ko intego ya mbere yari iy’uko umuhinzi muto akomeza gutera imbere, yongera umusaruro.
Raporo ya AGRA ivuga ko umwaka wa 2021 warangiye yarafashije abahinzi ba Afurika kuzamura umusaruro ndetse abantu 30 bo mu bihugu 11 muri 51 bigize uyu mugabane, bazamuye urwego rwo kwihaza mu biribwa.
Mu mwaka wa 2023 ubuyobozi bwa AGRA bwashoye Miliyoni $550 mu guteza imbere ubuhinzi ndetse aza kuzamuka agera kuri miliyoni $619.
Ayo mafaranga yose yashowe mu mishinga yo gutuma ubuhinzi bwo muri Afurika buva kubwa gakondo bukajya ku bwa kijyambere.
Imishinga yashowemo ayo mafaranga ni iyo kuzamura ubuhinzi bukoresha imbuto z’indobanure muri Nigeria, Ethiopia, Kenya, Uganda, Malawi na Ghana.
Kimwe mubyo azibukirwaho yasize akoze muri AGRA ni ukuzamura uruhare rw’abikorera ku giti cyabo mu ishoramari mu buhinzi.
Ni ishoramari ryakozwe mu buhinzi bw’ahantu hato ariko hatanga umusaruro wisumbuyeho.
Hari amafaranga menshi ikigo yari ayoboye cyashoye mu bigo bito n’ibiciriritse ngo bishore mu buhinzi bubyaza umusaruro munini ubutaka buto.
Imirimo ye yatumye abihemberwa ku rwego mpuzamahanga kuko mu mwaka wa 2019 yahawe igihembo kitwa 2019 Public Welfare Medal cyatanzwe n’ikigo the National Academy of Sciences.
Ni igihembo gihabwa umuntu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere siyansi mu by’ubuhinzi no gukora politiki zibuteza imbere.
Mu mwaka wa 2024, yahawe ikindi gihembo kiswe the Justus von Liebig Award gitangwa n’ikigo World Nutrition by the Foundation Fiat Panis.
Byari mu rwego rwo kumushimira nanone uruhare rwe mu guteza imbere uruhererekane mu by’ibiribwa no kunoza imirire.
Dr. Agnes Kalibata yahise asimburwa na Dr. Alice Ruhweza.
