Ibyo Muri DRC Biri Gusubira Irudubi-Uhuru Kenyatta

Umuhuza hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imitwe iyirwanya Uhuru Kenyatta avuga ko umutekano wasubiye irudubi. M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye bw’u Burasirazuba bwa DRC.

M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze iminsi yatsa umuriro ku butegetsi bwa DRC.

Amakuru aturuka muri biriya bice bivugwamo iriya ntambara, avuga ko abarwanyi ba M23 bongereye imbaraga mu mirwano ndetse ngo bigaruriye ibice bitandukanye birimo n’ahitwa Kitshanga.

Andi makuru avuga ko aba barwanyi bigaruririye umuhanda w’ingirakamaro uhuza ibice bitandukanye birimo n’ibigana muri Goma.

Ibi bivuze ko aba barwanyi bashobora kugera no mu Mujyi wa Goma baramutse babishatse.

Mu mwaka wa 2012 aba barwanyi bigeze gufata uriya mujyi ariko bawamburwa n’ingabo zitabajwe n’umuryango w’abibumbye, bamwe bahungira mu Rwanda abandi  bajya muri Uganda.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu bibera mu Burasirazuba bwa DRC kitwa Kivu Security Tracker (KST), cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abarwanyi ba M23 bari barimbanyije bagana muri Teritwari ya Masisi.

Umuhanda M23 yafunze ni uhuza Kitchanga na Masisi ariko ukaba ugana n’i Goma.

Polisi ikorera muri kiriya gice yabwiye AFP ko ‘koko’ abarwanyi ba M23 bafunze uriya muhanda kandi bari kuwukoresha kugira ngo babone uko bakomereza mu bice bifuza byose bikikije Masisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version