Abahishe Abayahudi N’Abatutsi Muri Jenoside Ni Abo Gushimwa- Serge Brammertz

Umushinjacyaha mukuru uyobora Urwego rwasigariyeho inkiko zashyiriweho guhana abakoze Jeniside yakorewe Abatutsi, Dr. Serge Brammertz yavuze ko n’ubwo abagiriye nabi abandi bakoze ibintu  bibim ariko ari ngombwa gushima abahishe Abayahudi cyangwa Abatutsi ubwo bahigwaga bukware.

Brammertz yabivugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi ba Hitler wategekaga u Budage n’igice kinini cy’u Burayi.

Mbere y’uko Serge Brammertz avuga ijambo rye hari habanje gutambura ubuhamwa bwa Emil A. Fisher, akaba ari umwe mu Bayahudi bake babonye Jenoside yabakorewe ugihumeka.

Mu buhamya bwe yavuze ko yaciye mu bihe bikomeye ariko ko we n’ababyeyi be ndetse na bamwe mu bavandimwe bahishwe na bamwe mu batarahigwaga.

Serge Brammertz yavuze ko ubutabera niyo bwatinda kubera kwishishahisha kw’abagize uruhare muri za Jenoside, ariko butinda bugatangwa.

Hagati aho ariko yashimiye bamwe mu batarahizwe bagize uruhare mu guhisha abahigwaga haba mu Rwanda cyangwa mu Burayi aho Jenoside yakorewe Abayahudi yakorewe.

Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yavuze ko ubwo  ari umwe mu bagize isekuru cya kabiri cy’abantu bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi.

Yavuze ko amagambo y’urwango abwirwa abantu, aba ari ikintu kibi gishobora kuganisha ku yindi Jenoside, iyo ikaba ari impamvu ikomeye igomba gutuma iyo mvugo ikumirwa ntisakare hose.

Asa n’uwakomozaga ku magambo y’urwango amaze iminsi avugirwa muri Repuibulika ya Demukarasi ya Congo abiba urwango ku Batutsi batuye kiriya gihugu.

Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka itanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version