Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Muri Ethiopia Biri Gufata Indi Ntera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibyo Muri Ethiopia Biri Gufata Indi Ntera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2021 6:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri ba Leta ziyunze za Ethiopia yaraye iteranye yemeza ko mu gihugu cyose hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed asabye abaturage guhagurukana intwaro iyo ari yo yose batunze bakivuna abarwanyi ba TPLF bugarije ubutegetsi bwe.

Umwanzuro w’uko Ethiopia igiye mu bihe bidasanzwe waraye utangajwe na Minisitiri w’ubutabera witwa Gedion Timoteos ari kumwe na mugenzi we ushinzwe itangazamakuru witwa Dr. Legesse Tulu.

Ni ubwa mbere muri Ethiopia hatangajwe ibihe bidasanzwe kuva Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Dr Abiy Ahmed agiye ku butegetsi, ubu hashize imyaka itatu n’igice.

Gedion Timoteos

Icyo gihe yagiye ku butegetsi asimbuye Meles Zenawi uyu akaba yarakomokaga ku baturage bo mu Ntara ya Tigray.

Akigera ku butegetsi Abiy yakoze uko ashoboye ngo ace intege abatuye Tigray biyumvaga ko ari bo bakiyoboye Ethiopia.

Kubera ko bari bamaze igihe ku butegetsi kandi nabo ari abarwanyi kabuhariwe, barahagurutse barwana n’ingabo z’i Addis Ababa kugeza n’ubu rugihinanye.

Iyi ntambara kandi yafashe indi ntera kuko hari abashinja ubutegetsi bwa Abiy Ahmed kuyitwaza bugakorera abasivili ubwicanyi bamwe badatinya kwita Jenoside.

Ikindi ni uko Umuryango mpuzamahanga ushinja Ethiopia kwicisha inzara abatuye Tigray kandi ikabikora nk’intwaro y’intambara.

Uko bimeze kose ariko, ubutegetsi bwa Abiy bufite ibibazo bibukomereye.

Uretse kuba busa n’ubwahawe akato n’amahanga, bunugarijwe n’abarwanyi bo muri TPLF kuko bari gusatira Umurwa mukuru, Addis Ababa.

Ibi biri mu mpamvu zatumye Inama y’Abaminisitiri yanzura ko igihugu kijya mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu.

Icyakora iki cyemezo kigomba kubanza kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia.

Icyemezo cy’iyi Nteko kigomba gutangazwa mu gihe kitarenze amasaha 48.

Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia iherutse kwemeza ko Abiy Ahmed ari we watorewe kongera kuyobora Ethiopia muri Manda y’imyaka itanu iri imbere.

Dr Abiy Ahmed

Yahise arahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Ethiopia witwa Meaza Ashenafi.

Abiy aba mu ishyaka ryitwa Prosperity Party, rikaba riherutse gutsindira imyanya myinshi mu Nteko ishinga amategeko ya Ethiopia.

Mu mwaka wa 2019  yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, nyuma y’uruhare yagize mu guhuza igihugu cye n’icya Eritrea byari bimeze imyaka myinshi bidacana uwaka.

Al Jazeera ivuga ko umwe mu bayobozi b’Afurika ufite amahurizo ya Politiki aremeye kurusha abandi muri iki gihe ari Dr Abiy Ahmed.

Agomba gukora  ibishoboka byose agakemura burundu ikibazo cy’abantu bo muri Tigray.

Ibibazo bya Abiy kandi birenze kuba iby’umutekano kuko byamaze no gufata intera y’ubukungu.

Intambara yarenze igice cya Tigray, igera muri Amhara no muri Afar.

Ubukungu bwa Ethiopia buri kugwa kandi hari abaturage benshi bashonje kubera intambara n’amapfa byaranze amateka y’iki gihugu.

Mbere y’uko agera ku butegetsi n’ishyaka rye Prosperity Party, ishyaka ryari ku butegetsi ryari rishyigikiwe n’abaturage bo mu gace ka Tigray.

TAGGED:AbiyEthiopiafeaturedIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama IGP Munyuza Agira Urubyiruko Rw’Abakorerabushake
Next Article Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi Wafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?