Ibyo RDB Yishimira Mu Ishoramari Mu Rwanda

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ivuga ko mu mwaka wa 2023 kuri byinshi iki kigo cyagezeho, harimo no kwandika ishoramari ryakorewe mu Rwanda rifite agaciro ka miliyari $2.4.

Iryo shoramari ryiyongereyeho 50% ugereranyije n’uko ryari rimeze mu mwaka wa 2022.

Mu bigo by’ishoramari byandikishije imari yabyo mu Rwanda mu mwaka ushize harimo n’ikigo cy’Abadage gikora inkingo kitwa BioNTech kizazikorera mu Rwanda zigafasha Abanyarwanda n’abandi batuye hirya no hino muri Afurika.

Mu rwego rw’ubukerarugendo, u Rwanda rwinjije miliyoni $ 620, akaba ari menshi kuko yiyongereyeho 36% ugereranyije n’amafaranga yari yinjiye mu mwaka wa  2022.

- Advertisement -

RDB yanditse ko 38% by’ayo mafaranga yaturutse mu bukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru (leisure segment), akaba angana miliyoni $ 236.

Aha naho ngo hariyongereye kuko iyo mibare yerekana ari inyongera ya 48% ugereranyije n’ayinjiye mu mwaka wa 2022,  mu gihe yiyongereye ku kigero cya 19% ugereranyije n’umwaka wa  2019.

Ubu bukerarugendo ni ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda kuko bukurura abantu ngo barebe ibyiza byarwo bitaboneka ahandi ku isi birimo na Pariki y’ibirunga.

Mu mwaka wa 2023 iyi Pariki yasuwe n’abantu 25,927 bikaba inyongera ya 29,4%, ubigereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022.

Mu mibare ya RDB harimo ko mu gihe kiri imbere Pariki ya Nyungwe nayo izazamura abasura u Rwanda kuko yamaze kwinjira mu bintu ndengamurage w’isi bicungwa na UNESCO.

Uru rwego rw’ubukerarugendo rurateganya kandi kuzaha akazi abantu  40,198.

Mu guharanira ko abaturage babona akazi, hari indi gahunda yashyizweho yiswe Rwanda Global Business Services (GBS) yitezweho kuzafasha mu kurema imirimo ibihumbi 10 bitarenze umwaka wa  2030.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub nawo uvugwaho kuzazamura umusaruro kandi ugafasha mu guha abantu imirimo ishingiye ku buhinzi bugezweho, kugira ngo uhaze isoko ry’u Rwanda ndetse unongere umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga.

Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 160 zitabiriwe n’abantu 65,000 baje baturutse mu bihugu 65.

Zarwinjirije miliyoni $62, aya akaba ari inyongera ingana na 52% ugereranyije n’ayinjiye mu mwaka wa 2022.

Muri uyu mujyo w’ubukerarugendo, mu mwaka wa 2023 hari ubwato bufite hoteli bwatangiye gukorera mu kiyaga cya Kivu, biswe The Mantis Kivu Queen.

Mu kuzamura amafaranga ava mu byo rukorana n’ibindi bigo cyangwa ibihugu, u Rwanda rwasinyanye n’ikipe yo mu Budage yitwa Bayern Munich amasezerano y’imikoranire ya Visit Rwanda.

Azubahirizwa n’impande areba mu gihe cy’imyaka itanu, akaba agamije gufasha u Rwanda kurushaho kumenyakana ari nako abatoza b’iriya kipe ikomeye mu Burayi batoza abana b’u Rwanda gukina umupira w’amaguru kinyamwuga.

Mu  mwaka wa 2024, mu Rwanda hateganyijwe kuzabera umukino wa nyuma w’igikombe cy’umupira w’amaguru mu bahoze ari ibyamamare muri uyu mukino.

Uyu mukino uzaba mu mpeshyi.

Hari andi masezerano u Rwanda rwasinyanye n’ikigo Global Citizen Partnership yo gutangiza Move Afurika.

Ni ubukangurambaga bwo gufasha mu guhanga imirimo binyuze mu myidagaduro ndetse no kwihangira imirimo, imikorere y’ayo masezerano ikazamara imyaka itatu.

Ibyo rwohereza hanze byariyongereye…

Binyuze mu gukoresha ifumbire nziza, imbuto y’indobanure ndetse no mu kwagura ubutaka buhingwa, u Rwanda rwongereye ibyo rwohereza hanze bituruka ku buhinzi.

Si ubuhinzi gusa ahubwo n’ubworozi ni uko.

Kugabanya ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga ni kimwe mu bishishikaje  Leta y’u Rwanda, bigatuma ikora cyane ngo igabanye icyo cyuho.

Amabuye y’agaciro nayo yazamuye umusaruro kugeza ubwo mu mwaka umwe( 2023) bwinjiriije u Rwanda milyari $1.

Mu 2023, ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyari 3.5$, bingana n’inyongera ya 17.2% ugereranyije na 2022.

Ibyinshi mu byo rwohererereje amahanga byiganjemo amabuye y’agaciro, sima, ikawa n’icyayi.

Urubuga rwa Rwanda Mart rucururizwaho ibicuruzwa na serivisi zikorerwa mu Rwanda rwaragutse, ruzamura umusaruro n’ubwoko bw’ibyo rucuruza kuko kugeza ubu birenga 4,586; umwaka ushize bikaba byariyongereyeho ibigera kuri 800.

U Rwanda ruri imbere y’ibindi bya Afurika ku rutonde rwiswe Visa Openness Index, rugaragaza uburyo ibihugu byorohereza abifuza kubiganamo.

Abaza mu Rwanda baba baje kurushoramo cyangwa kurusura. Hari n’abaruturamo nyuma y’igihe runaka kigenwa n’amategeko.

Muri Werurwe, 2023 mu Rwanda hashinzwe ikigo kihariye kiswe  One Stop Center gihuriyemo ibigo 22 bitanga serivisi zigera muri 440, zirimo n’izorohereza abashoramari gukoresha amahirwe atangwa n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Muri gahunda yo guhanga imirimo no kongera ubumenyi, bimwe mu bigo byanditswe muri RDB byafashije  urubyiruko kubona akazi, ibyo ni nka TexExperts ikoresha abantu 500 bafite ubuhanga mu bijyanye na Software Engineering, ni ukuvuga gukora gahunda za mudasobwa.

Kinvests Ltd yahaye akazi abantu 408 mu gihe C&D yatanze akazi ku bantu 500.

RwandMoz yatanze akazi ku bantu 134 mu gihe Auto Group yahaye akazi abantu 613.

Abakora mu nzego z’imari nabo barahuguwe kugira nga bakomeze kunoza imikorere yabo no gutagnga umusaruro.

Hari abandi bantu 17,773 biyandikishije muri gahunda ya Kora Jobportal igamije guhuza abifuza akazi n’abagatanga.

Imirimo igera 8,580 yashakiwe abakozi mu gihe Abanyarwanda 211 bashakiwe amahirwe yo kubona akazi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar.

Muri make, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere n’ubwo bwose bukiri hasi ugereranyije n’uko bwa Kenya, Tanzania na Uganda buhagaze.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, giherutse kuvuga ko Kenya izaca kuri Angola mu kuba igihugu cya kane gikize muri Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version