Rwanda: Ahantu 326 Habaruwe Ko Hateza Akaga Kubera Ibiza

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n’ibiza muri MINEMA, Niyotwambaza Christine yavuze ko hari ahantu 326 habaruwe ko hashobora guteza ibiza kubera imvura iri kugwa cyane mu Rwanda.

Ni ahantu babaruye mu Turere 18 turimo na dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Niyotwambaza avuga ko mu ibarura ryabo basanzwe hari imiryango 8,300 irenga ituye ahantu hazayiteza akaga ariko kugeza ubwo yaganiraga na RBA kuri uyu wa Kane taliki 25, Mata, uyu muyobozi yavuze ko hamaze kwimurwa imiryango 4,768.

Uturere turi mu kaga ko kwibasirwa n’ibiza ni uturere twose tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ndetse n’Akarere ka Muhanga( mu Majyepfo) hakiyongeraho uturere twose tw’Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Niyotwambaza Christine avuga ko ibiza bigaragara mu Rwanda mu gihe cy’imvura nyinshi ari inkangu ziterwa n’amazi menshi aba yinjiye mu butaka, inkuba ndetse n’umuyaga usenya inzu ugahirika cyangwa ukarandura imyaka.

Ati “Tumaze kwimura imiryango 4768, twabonye imiryango igera mu 8300 iri ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.”

Niyotwambaza Christine

Meteo Rwanda imaze iminsi iburira abantu ko mu minsi ya nyuma ya Mata, 2024 hazagwa imvura iri ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’isanzwe igwa mu gihe nk’icyo.

Mu byumweru bike bishize, mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda havuzwe imvura nyinshi yateje imyuzure ndetse n’imihanda imwe n’imwe irafungwa by’agateganyo.

Ni ikibazo cyakomeje ku buryo hari n’igice cy’umuhanda wa Nyamasheke-Rusizi kiri mu ishyamba rya Nyungwe cyasenyutse.

Ifoto y’icyo gice cy’umuhanda cyasenyutse icyerekana cyasadutse kumanukana n’ubutaka mu kabande k’iri shyamba ry’inzitane.

Igice Kimwe Cy’Umuhanda Nyamagabe-Rusizi Si Nyabagendwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version