Ikoranabuhanga Mu Kurwanya Malaria Riri Kugeragezwa

Phocas Mazimpaka ushinzwe ishami ryo gukumira indwara mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima avuga ko abashakashatsi b’iki kigo bari gukora igerageza ngo barebe akamaro ko gukumira malaria binyuze mu gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bikikije Kigali.

Ni igikorwa bakora rimwe mu byumweru bibiri, bigakorerwa mu gishanga cya Rugende ndetse no mu gishanga cya Kabuye.

Igishanga cya Rugende gifite ubuso bwa hegitari 281 n’aho igishanga cya Kabuye kikagira ubuso bwa hegitari 232.

Aho drones zitageza imiti hifashishwa amapompo asanzwe kugira ngo batere imiti mu bice byihishe, kandi bidafite amazi menshi.

- Advertisement -
Amazi y’ibiziba niyo yororokeramo imibi. Aba agomba kuba amaze byibura icyumweru aretse ahantu

Mazimpaka Phocas avuga ko iyo guteza umuti drones bikozwe bikomatanyije no gutera umuti hakoreshejwe amapompo, bigabanya cyane gukura kw’imibu itera malaria iba isanzwe ituye mu bishanga.

Umubu ntushobora kororoka utabonye ahantu hari amazi ho gutera amagi.

Abahanga bavuga ko imiti iterwa mu bishanga itangiza ibidukikije kandi ngo imibu iza kuyirya iziko ari ibiryo bisanzwe ikaza kuyikoroga ikahasiga ubuzima.

Mu gusuzuma uko ibaganuka ry’imibu rimeze, Mazimpaka avuga ko babipimira ku igabanuka ry’imibi, ni ukuvuga kureba niba densité yayo yaragabanutse.

Nta barura ry’imibi rikorwa, ahubwo bareba uko isigaye ingana bitewe n’agace bateyemo iyo miti uko kanganaga n’ubwinshi bw’iyahabonekaga.

Phocas Mazimpaka ati: “ Icyo gihe twarimo dukora inyigo y’agateganyo, hari ahantu twateraga imiti ariko hari n’ahandi tutateraga. Hari utunyorogoto tw’imibu twari twinshi ahantu hatandukanye. Ariko nyuma yo kuhatera imiti, ubu tubona byaragabanutse”.

Phocas Mazimpaka

Avuga ko mu bushakashatsi hari tekiniki bakoresha ngo bamenye ko imibu yagabanutse.

Bafata ahantu hadaterwa imiti yica imibu n’aho iterwa bakabigereranya bakareba akazi iyo miti yakoze uko kangana.

Ahatewe imiti ngo imibu yaragabanutse ubu igeze kuri 20%, nayo ikaba izashira uko abantu bazakomeza gutera imiti no mu bice byihishe cyane.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe yaratangije politiki yo kurwanya malaria bise Integrated Vector Management, igamije guhashya ibitera indwara birimo n’imibu itera malaria.

Ikoranabuhanga mu Rwanda rimaze kandi gutera intambwe mu nzego nyinshi.

Drones zikoreshwa muri byinshi
Utu tudege ni ingirakamaro mu kugeza kure n’imiti n’amaraso

Utudege twa Drones dufasha muri byinshi birimo gutera iyi miti ariko no gukwirakwiza amaraso mu bigo nderabuzima n’ahandi akenewe ariko hari imiterere yitaruye.

Ikigo kitwa Zipline gifite utu twuma tw’ikoranabuhanga giherutse gutangaza ko kimaze kugeza ku barenga miliyoni serivisi zacyo.

Ifoto ibanza: BBC.

Rwanda: Drones Zigira Uruhare Rwa 75% By’Amaraso Agezwa Mu Bitaro

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version