Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Sena Y’u Rwanda Yasanze Mu Midugudu y’Icyitegererezo Iherutse Gusura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibyo Sena Y’u Rwanda Yasanze Mu Midugudu y’Icyitegererezo Iherutse Gusura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2022 9:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri riherutse kuzenguruka u Rwanda rireba ibibazo biri mu batuye imidugudu w’Icyitegerezo avuga ko kimwe mu bibazo basanze yo ari uko hari abaturage batita ku nzu zabo, bazita ko ari iza Leta.

Hon Mureshyankwano avuga ko abo baturage babiterwa n’uko bafite imyumvire idahwitse, y’uko Leta ari yo ikwiye gusana inzu yabahaye mu midugudu y’icyitegererezo.

Yatubwiye ko imwe mu mpamvu zituma bagira iriya myumvire ari uko hari bamwe baba barakuze batarigeze babona ayo majyambere bityo bikabatonda.

Ku rundi ruhande, ashima ko hari abita kuri ziriya nzu bitewe n’uko basobanukiwe akamaro kazo.

Ati: “ Turashima abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije abaturage kumva ko ziriya nzu ari izabo kandi n’abatarabyumva hari icyizere cy’uko bazabyumva.”

Ikindi kibazo Sena yasanze kiri mu midugudu myinshi y’icyitegerezo ni uko hari ibikorwa remezo nka Biyogazi zubatswe ku mafaranga menshi ariko zidakora.

Uwari uyoboye Komisiyo idasanzwe ya Sena yagiye kureba biriya bibazo Hon Mureshyankwano avuga ko hari henshi basanze iki kibazo.

Kubera ko hari inzu zimaze igihe zubatswe, Abasenateri basanze hari zimwe muri zo zasenyutse bityo zikeneye gusanwa.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano avuga ko bagenzi be bari gutegura raporo yuzuye bakazayigeza ku Nteko rusange ya Sena.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano

Imidugudu yasuwe ni 67.

Taliki 10, Mutarama, 2022 nibwo Komisiyo Idasanzwe ya Sena yatangiye gusura iriya midugudu  y’icyitegererezo  mu rwego rwo  kumenya ibibazo biyigaragaramo.

Itangazo Sena y’u Rwanda yatambukije icyo gihe ryavugaga  gusura iriya midugudu bizakorwa mu byumweru bibiri.

Iriya Komisiyo idasanzwe yari  igizwe n’Abasenateri bakurikira:

  1. Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida);
  2. Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida);
  3. Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel;
  4. Senateri KANZIZA Epiphanie;
  5. Senateri MUPENZI George;
  6. Senateri UWERA Pélagie.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo.

Muri ayo mahame remezo, harimo iryo ‘Kubaka Leta’ iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Mu bigaragaza ko iri hame remezo ryubahirizwa, harimo kuba Leta ifasha abaturage batishoboye badafite aho baba kuhabona kandi heza.

TAGGED:AbasenaterifeaturedImiduguduMureshyankwanoSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bafunzwe Bazira Gucukura Zahabu Muri Nyungwe
Next Article Icyemezo Cyafatiwe Radiant, Britam Na Sanlam Cyakuweho: Ni Nde Wigiza Nkana?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?