Ibyo Sena Y’u Rwanda Yasanze Mu Midugudu y’Icyitegererezo Iherutse Gusura

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri riherutse kuzenguruka u Rwanda rireba ibibazo biri mu batuye imidugudu w’Icyitegerezo avuga ko kimwe mu bibazo basanze yo ari uko hari abaturage batita ku nzu zabo, bazita ko ari iza Leta.

Hon Mureshyankwano avuga ko abo baturage babiterwa n’uko bafite imyumvire idahwitse, y’uko Leta ari yo ikwiye gusana inzu yabahaye mu midugudu y’icyitegererezo.

Yatubwiye ko imwe mu mpamvu zituma bagira iriya myumvire ari uko hari bamwe baba barakuze batarigeze babona ayo majyambere bityo bikabatonda.

Ku rundi ruhande, ashima ko hari abita kuri ziriya nzu bitewe n’uko basobanukiwe akamaro kazo.

- Advertisement -

Ati: “ Turashima abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije abaturage kumva ko ziriya nzu ari izabo kandi n’abatarabyumva hari icyizere cy’uko bazabyumva.”

Ikindi kibazo Sena yasanze kiri mu midugudu myinshi y’icyitegerezo ni uko hari ibikorwa remezo nka Biyogazi zubatswe ku mafaranga menshi ariko zidakora.

Uwari uyoboye Komisiyo idasanzwe ya Sena yagiye kureba biriya bibazo Hon Mureshyankwano avuga ko hari henshi basanze iki kibazo.

Kubera ko hari inzu zimaze igihe zubatswe, Abasenateri basanze hari zimwe muri zo zasenyutse bityo zikeneye gusanwa.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano avuga ko bagenzi be bari gutegura raporo yuzuye bakazayigeza ku Nteko rusange ya Sena.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano

Imidugudu yasuwe ni 67.

Taliki 10, Mutarama, 2022 nibwo Komisiyo Idasanzwe ya Sena yatangiye gusura iriya midugudu  y’icyitegererezo  mu rwego rwo  kumenya ibibazo biyigaragaramo.

Itangazo Sena y’u Rwanda yatambukije icyo gihe ryavugaga  gusura iriya midugudu bizakorwa mu byumweru bibiri.

Iriya Komisiyo idasanzwe yari  igizwe n’Abasenateri bakurikira:

  1. Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose (Perezida);
  2. Senateri NSENGIYUMVA Fulgence (Visi Perezida);
  3. Senateri Dr. HAVUGIMANA Emmanuel;
  4. Senateri KANZIZA Epiphanie;
  5. Senateri MUPENZI George;
  6. Senateri UWERA Pélagie.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo.

Muri ayo mahame remezo, harimo iryo ‘Kubaka Leta’ iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Mu bigaragaza ko iri hame remezo ryubahirizwa, harimo kuba Leta ifasha abaturage batishoboye badafite aho baba kuhabona kandi heza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version