Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo U Rwanda Ruteganya Gufasha Commonwealth Mu Kurwanya Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibyo U Rwanda Ruteganya Gufasha Commonwealth Mu Kurwanya Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2022 2:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’ibihugu 18 by’Afurika biri mu bufatanye bwo kurwanya ruswa muri Commonwealth, u Rwanda ruvuga ko ruzafasha mu gutuma  rigira urubuga rwa murandasi n’iteganyabikorwa rihamye.

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Madamu Nirere Madeleine yavuze ko kuba ririya Huriro nta rubuga rwa murandasi rwagira ga byatumaga ibihugu birigize bitabonaga aho biganirira ngo bihane amakuru kuri ruswa.

Ikindi anenga ariko, ku rundi ruhande, avuga ko u Rwanda ruzafashamo ni ugushyiraho iteganyabikorwa.

‘Action Plan’ ni ingenzi kugira ngo ibintu byose bigerweho ku gihe kandi nk’uko byateguwe.

Iteganyabikorwa u Rwanda rugomba gukora ni irizarufasha kugera ku ntego rwihaye mu gihe cy’umwaka rugiye kuyobora ririya huriro.

Nirere ati:“Muri uyu mwaka tuyoboye tuzagira amahugurwa y’inzego zose, tuzahugura ab’Inteko Ishinga Amategeko, mu Bushinjacyaha, Ubugenzacyaha, abo mu Butaka, ziriya nzego zose ari izishinzwe gukurikirana ibya ruswa ndetse no kuyirwanya, ariko na none zikora ku mafaranga ya Leta cyangwa ay’abandi kuko na Banki zizamo, ni uko tuzabikora kandi turibwira ko bizatanga umusaruro mwiza.”

U Rwanda rugiye kuri uyu mwanya rusimbuye  rwasimbuye Uganda yari imaze igihe cy’umwaka iyobora iryo huriro.

Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Madamu Nirere Madeleine

Uwari uhagarariye Uganda muri ubu buyobozi witwa Beti Kamya-Turwomwe avuga ko imbogamizi yahuye nazo zikomeye kurusha izindi ari ikibazo cy’abantu biba amafaranga mu gihugu cyabo kavukire bakimukira mu kindi kitaruye.

Ngo barayiba bakajya kuyahisha kuri Konti zo mu bindi bihugu.

Amatora y’inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika bihuriye muri Commonwealth yabaye tariki 06 Gicurasi 2022.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’inama y’iminsi ine yahuzaga ibihugu bya Commonwealth yari igamije kurebera hamwe uko ruswa yakomeza kurwanywa muri ibi bihugu.

Ibihugu 18 nibyo byitabiriye iyi nama iri mu zindi zizabera mu Rwanda mbere y’uko inama nkuru ya Commonwealth iba.

Abitabiriye iriya nama bageze ku myanzuro irimo iy’uko ibihugu bigomba gushyira ingufu mu ikoranabuhanga, abayobozi babyo bakamenyekanisha imitungo n’aho yavuye kandi n’ikurikiranacyaha rigasobanuka mu mategeko.

Abanyarwanda babwiye bagenzi babo ko n’abo bagombye gushyira mu mategeko yabo ko icyaha cya ruswa kiri mu byaha bidasaza.

Hari ibihugu bimwe na bimwe icyaha cya ruswa gihanishwa imyaka itanu nyuma yayo kigasaza k’uburyo umuntu ashobora kugenda nyuma yayo akagaruka ntakurikiranwe.

Ikindi abitabiriye iyi nama bifuje ko kizafatwaho umwanzuro n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira inama ya CHOGM iteganyijwe muri Kamena, ni uko mu itangazo ryabo bagira icyo biyemeza ku bijyanye no kurwanya ruswa.

Undi mwanzuro ni uwo kugaruza umutungo wa Afurika wagiye unyerezwa n’abantu ukajyanwa hanze y’ibihugu.

Ku wa Kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro iriya  Nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku batuye isi.

Ati: “Raporo zinyuranye zagaragaje ko buri mwaka Isi ihomba arenga miliyari 1000$ kubera ruswa. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu. Iki kiguzi kiri hejuru cyane kandi gikomeje gusubiza inyuma imiryango yacu, kuko ruswa ihungabanya ubukungu ikanadindiza ishoramari”.

Umugabane wa Afurika buri mwaka utakaza miliyali zirenga 50 $ kubera ruswa mu micungire y’imari.

Hagati y’umwaka wa 1980 na 2018, Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakiriye inkunga ndetse n’ishoramari bifite agaciro ka miliyali zigera hafi ku bihumbi bibiri by’amadorali, ariko arenga miliyali 1300 $ yose akaburirwa irengero.

Ni amafaranga yashobora gukura  mu bukene abaturage benshi b’Afurika.

TAGGED:CommonwealthfeaturedNirereRuswaRwandaUgandaUmuvunyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngaruko Kelly: Miss Burundi 2022
Next Article Amashusho Y’Indirimbo Ya Riderman N’Uwo Yashinze Ibisumizi Yasohotse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?