Ibyo Ukeneye Ngo Utangire Guhinga Urumogi Mu Buryo Bwemewe Mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yamaze gutangaza ibikenewe byose ngo umuntu atangire guhinga no gutunganya urumogi mu buryo bwemewe. Bitandukanye ariko na bya bindi bikorwa rwihishwa, abantu bagahinga urumogi banywa.

Ku wa 25 Kamena nibwo hatangajwe Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Riteganya ko umuntu uzahabwa uburenganzira ari umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

Bitabaye muri izo nzira, hari abazisanga bajyanywe mu nkiko bashinjwa guhinga ibiyobyabwenge, icyaha gihanishwa gufungwa burundu n’ihazabu irenze 20.000.000 Frw ariko itarenze 30.000.000 Frw.

- Kwmamaza -

Mu Rwanda urumogi rubarwa mu biyobyabwenge bihambaye. Gusa abahanga bamaze kugaragaza ko ruvamo imiti ishobora kwifashishwa mu kuvura abarwaye indwara zitera uburibwe bukabije.

Iteka rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko “Urumogi n’ibikomoka ku rumogi mu buvuzi bikoreshwa gusa igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere.”

Rigaragaza ko mu bindi bikomoka ku rumogi harimo amabule y’urumogi, ibikomoka ku rumogi biribwa, amavuta, urumogi ruvanze na alukolo, ibisigwa ku mubiri birimo urumogi cyangwa amabule y’urumogi n’ibindi birungo.

Ni ibiki bisabwa? 

Biteganywa ko abakeneye gukora ibijyanye n’urumogi mu buryo bwemewe mu Rwanda bazajya bahabwa impushya z’amoko umunani.

Harimo uruhushya rwo guhinga; icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa n’icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa.

Hari kandi uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi; icyemezo cyo gutumiza cyangwa cyo kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi; icyemezo cyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe n’uruhushya rw’ubushakashatsi.

Urugero nk’uruhushya rwo guhinga urumogi, umuntu uzaruhabwa azaba yemerewe gukora uturemangingo ndangasano; gushyiraho pepiniyeri; guhinga; gusarura n’ibikorwa bya nyuma yo gusarura.

Izi mpushya zizajya zimara igihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Hari ibibanza kurebwaho

Ingingo ya 15 y’iryo teka ivuga ko ukora ibikorwa byerekeye n’ibikomoka ku rumogi, aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze.

Bimwe mu by’ingenzi bisabwa ni ugushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri, hakaba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro.

Agomba kandi gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Ahantu hari uwo murima hagomba kuba hari amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano; iminara yifashishwa mu gucunga umutekano; uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe; icyumba cyo kugenzura itumanaho n’ibimenyetso bimyasa.

Hagomba kandi kuba hakoreshwa uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo.

Abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka, ibikwa ahantu habugenewe; kandi hakabaho gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongeraho, ndetse ikagenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa rya gahunda y’umutekano.

Ingingo ya 16 iteganya ko umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu. Ni ukuvuga igice cy’imbere, icyo hagati n’icy’inyuma.

Umutekano w’igice cy’imbere ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha.

Umutekano w’igice cyo hagati n’uw’igice cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Inzego za Leta zizaba zicungira hafi

Iri teka rivuga ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda n’inzego za Leta bazaba bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa.

Urwego rubifitiye ububasha rushobora guhagarika by’agateganyo uruhushya iyo uwaruhawe atubahirije ibiteganywa. Rushobora no kwambura uruhushya uwaruhawe iyo arenga ku matekego n’amabwiriza bibigenga.

Iyo atubahirije ibisabwa mu mikoreshereze y’uruhushya, aba akoze ikosa rihashishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw. Ikubwa inshuro ebyiri iyo habaye isubira.

Urumogi rushobora kuvamo imiti ikomeye

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version