Urukiko Rwakatiye Jacob Zuma Igifungo Cy’Amezi 15

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwakatiye Jacob Zuma wigeze kuyobora Afurika y’epfo igifungo cy’amezi 15.

Umucamanza mukuru wungirije warwo witwa Sisi Khampepe niwe warukase atyo mu isomwa ryabereye i Johannesburg on Tuesday nk’uko Bloomberg News ibivuga.

Zuma yahamijwe ibyaha birimo gukorana n’abakire b’aba Gupta bagasahura umutungo w’igihugu no kuba yaranze kwitaba Urukiko kugira ngo agire ibyo asobanura ku byo yaregwaga.

Yategetse Afurika y’Epfo  mu gihe cy’imyaka umunani, asimbuye Thabo Mbeki nawe asimburwa na Cyril Ramaphosa ukiyitegeka n’ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version