Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bweretse itangazamakuru bamwe mu bo ruheruka gufata rubakurikiranyeho kwiba umushoramari w’Umunyamahanga. Rwagaruje ibihumbi birenga 700 by’amadolari. Uwibwe ni umuturage wo muri Hongrie witwa Skare Jonas.
Mu beretswe itangazamakuru ntabwo Padiri w’I Rwamagana uherutse gufatwa yari arimo.
Abafashwe ntibigeze bavugisha itangazamakuru, baje baraforwa barangije baragenda.
Uwibwe Skare Jonas yashimye ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwamufashije kugaruza amafaranga ye mu gihe gito, avuga ko byerekana ko ubugenzacyaha bwarwo bukora neza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Theophille, nyuma yo kumusangana amafaranga yibwe umucuruzi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira yavuze ko ariya mafaranga yafashwe binyuze ku makuru bahawe n’abaturage ndetse ku bufatanye na Polisi.
Yavuze kandi ko abibye uriya mushoramari bamuteye ubwoba ubwo yari agiye kubareba ngo bakorane kuko yari aje gutangira business y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ngo bamuteye ubwoba bamusaba kubika inda, ntarebe hejuru hanyuma bamucuza amafaranga yari azanye gushora mu Rwanda.
Ati: “ Bamwambuye binyuze mu iterabwoba bamuteye, bamucuza amafaranga angana na miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika ni ukuvuga amafaranga angana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.”
Nyuma Skare yaregeye ubugenzacyaha butangira iperereza hafatwa abantu batandukanye barimo abacuze umugambi n’abababereye ibyitso barimo Umupadiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana n’Umunyamategeko umwe.
Icyo gihe ubugenzacyaha batangaje ko bwahise butangiza iperereza.
Mu butumwa RIB iherutse gushyira kuri Twitter ubwo yafataga Padiri, yavuze ko uyu mupadiri yari yabikijwe n’umwe mu bibye ariya mafaranga umugabane we ungana na miliyoni 400Frw.
Ku rukuta rwa Twitter rwa RIB haranditswe hari: “Uwo mujura amaze kuvuga aho yahishe amafaranga nibwo RIB yagiye gusaka padiri iyasanga yo abitswe mu mutamenwa (safe box) irayafatira na Padiri arafatwa.”
Amakuru Taarifa yamenye ni uko aberetswe itangazamakuru hari na gahunda yo guhita bashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ayagarujwe ni amafaranga 324,650£, 344,700$, 37,421,000frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri Miliyari 1 Frw ( ni ukuvuga Miliyoni 1 $ yibwe.
Andi aracyashakishwa!