‘Ibyo Ushoboye Gukora Bikore Neza’-Perezida Kagame

Ni inama Perezida Kagame yahaye urubyiruko ruri mu kiganiro yatumiwemo ngo agire inama abaha. Muri nyinshi yabahaye harimo iy’uko bagombye kwibuka ko ubumenyi bahabwa mu ishuri, butagira icyo bubamarira badakoresheje guhanga ibyabo no gutekereza.

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe abantu ‘bataberaho none’ gusa ahubwo ‘baberaho n’ejo hazaza.’

Ati: “Ntabwo abantu baberaho uyu munsi gusa, baberaho n’ejo kandi ejo hazaza h’igihugu haterwa n’uko urubyiruko ruzaba rumeze ahazaza.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko hari uburyo bwinshi bwo gutunganya k’uburyo ibisekuru bishya byazabaho neza mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko we n’abo bafatanyije kuruyobora bakora uko bashoboye kugira ngo bateze imbere urubyiruko, rwige, kandi rushobore no kwihangira imirimo.

Umukuru w’igihugu avuga ko n’ubwo abantu muri rusange batita kuri ejo hazaza, ariko abayobozi bagombye kubatekerereza bakareba uko ibihugu bizaba bimeze mu gihe kirekire kiri imbere.

Fred Swaniker wari uyiboye kiriya kiganiro yabajije Perezida Kagame impamvu u Rwanda rukora ibintu bikomeye( yabyise Hard things), Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rudakora ibikomeye ahubwo rwatangiye kare rukora ibyoroheje, ariko muri iki gihe bigaragara nk’ibintu bikomeye.

Avuga ko iyo umuntu yitaye ku bintu bito kera kabaye bivamo ibintu binini.

Ati: “ Hari igihe kigera umuntu yasubiza amaso inyuma agasanga iyo aza gukora ibintu byoroheje muri icyo gihe, ubu aba yireba agasanga yarakoze ibitangaza.”

Yamuhaye urugero rw’Umujyi, aho mu myaka 27 ishize, wari umujyi usa n’itongo ariko ubu uri mu mijyi icyeye kandi itekanye.

Perezida Kagame avuga ko we ubwe ari we ubwe yigeze kuva mu modoka atoragura uducupa rwa pulasitiki, kandi ngo kuva icyo gihe abaturage bahise babigira umuco.

Kuri Perezida Kagame, urugero rurigisha kurusha amagambo.

Kagame avuga ko ubusanzwe urubyiruko rwo rusanganywe ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro kandi rugakoresha ubushobozi bwarwo rushingiye ku byo rwize.

Kuri Perezida Kagame kandi amashuri umuntu yize si yo mu by’ukuri amugira uwo ari we ahubwo gutekereza cyane nibyo bituma ariya makayi n’ibitabo yasomye bimuha umusaruro.

Nyuma y’ikiruhuko, Perezida Kagame aragaruka yakire ibibazo bya bariya banyeshuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version