Rusesabagina Yakatiwe Gufungwa Imyaka 25, Nsabimana ‘Sankara’ Akatirwa 20

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.

Ni urubanza rwari rumaze igihe kuko nka Nsabimana Callixte yatangiye kuburana muri Gicurasi 2019.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere riyobowe n’abacamanza Antoine Muhima nka Perezida, yunganiwe n’abacamanza Ndagijimana Eugène na Mukamurenzi Béatrice.

Urukiko rwavuze ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi igamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”

- Advertisement -

Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

Umucamanza Mukamurenzi yakomeje ati “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”

Urukiko rwavuze ko nubwo rwashoboraga kujya munsi y’iriya myaka, kuba Rusesabagina ataritabiriye iburanisha ngo rumenye niba akomeza kwemera ibyaha, bitari gutuma rukomeza kuyigabanya.

Kuri Nsabimana Callixte alias Sankara, yahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, ku buryo yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, igihano cyagombaga kuzamuka kikaba igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.

Gusa umucamanza yavuze ko urukiko rusanga kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, yagabanyirizwa ibihano kubera izo mpamvu nyoroshyacyaha.

Yakomeje ati “Urukiko rurasanga Nsabimana Callixte alias Sankara yahanishwa igifungo cy’imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.”

Nsabimana yagizwe umwere ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba; iterabwoba ku nyungu za politiki; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Nubwo umutwe wa politiki wari MRCD ukagira umutwe wa gisirikare wa FLN, urukiko rwavuze ko umutwe wakoze ibikorwa by’iterabwoba ari MRCD/FLN, kuko MRCD idashobora gutandukanywa n’ibikorwa byayo bya gisirikare.

Kimwe mu byo Rusesabagina yarezwe harimo ko yateye inkunga FLN ku giti cye, agatanga amafaranga n’ibikoresho.

Yabanje kwiyemerera mu ibazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ko yatanze £20,000, hakaba n’andi yatanzwe n’abandi bantu benshi ku buryo amafaranga yose hamwe bari bamaze kohereza yari hafi $300,000.

Urukiko kandi ngo rusanga Rusesabagina yaratanze inkunga y’ibikoresho birimo telefoni za ‘Blackphone’ zaguriwe mu Bwongereza, zakoreshwaga n’abayobozi ba FLN mu rwego rw’umutekano w’ibiganiro bagiranaga.

Ibyo bishimangirwa na fagitire yo ku wa 20 Kanama 2018 ya sosiyete Blackphone yafatiriwe mu isakwa ryabereye mu rugo rwa Munyemana Eric mu Bubiligi mu Ukwakira 2019, igaragaraza ko hari telefoni eshatu zaguzwe £1300.

Urukiko rwanavuze ko Rusesabagina Paul, uretse gutera inkunga uriya mutwe, yanditse amabaruwa anyuranye arimo iyo yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku wa 30 Kanama 2018.

Yamugaragarizaga ko MRCD yiyemeje gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ikureho ubutegetsi buriho mu Rwanda, anakora ibiganiro bibishimangira.

Umucamanza Eugene Ndagijimana yagize ati “Hashingiwe rero kuri ibyo bikorwa byose bakoze, urukiko rusanga Nsabimana Callixte alias Sankara na Rusesabagina Paul baragize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD /FLN.”

“Birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’ibikorwa by’iterabwoba.”

Ni ibikorwa byabereye mu mirenge itandukanye mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga Nsabimana na Rusesabagina batakurikiranwa nka gatozi ku byaha byakozwe n’abarwanyi ba FLN, ahubwo icyo bakoze bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Urukiko kandi rwategetse abaregwa bose muri iyi dosiye uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase, gufatanya kwishyura indishyi zatsindiwe.

Mu bafitemo indishyi iri hejuru ni Nsengimana Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, watwikiwe imodoka mu gihe cy’ibitero bya FLN ndetse arakomereka bikomeye. Yahawe 21,500,000 Frw.

Abandi barimo Omega Express Ltd yagenewe 164,700,000 Frw na Alpha Express Company Ltd 80,100,000 Frw, ibigo bitwara abagenzi nabyo byatwikiwe imodoka.

Ibihano byatanzwe:

  1. Paul Rusesabagina: Imyaka 25
  2. Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20
  3. Nizeyimana Marc: Imyaka 20
  4. Bizimana Cassien: Imyaka 20
  5. Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
  6. Shaban Emmanuel: Imyaka 20
  7. Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
  8. Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
  9. Nsabimana Jean Damascene: Imyaka 20
  10. Nikuzwe Simeon: Imyaka 10
  11. Nsanzubukire Felicien: Imyaka 5
  12. Munyaneza Anastase: Imyaka 5
  13. Hakizimana Theogene: Imyaka 5
  14. Nsengimana Herman: Imyaka 5
  15. Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
  16. Niyirora Marcel: Imyaka 5
  17. Kwitonda Andre: Imyaka 5
  18. Mukandutiye Angelina: Imyaka 5
  19. Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
  20. Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
  21. Ndagijimana Jean Chretien: Imyaka 3

Abakatiwe bose bafite iminsi 30 yo kujurira.

Iyi dosiye yaregwagamo abantu 21

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version