Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Wamenya Ku Banyarwanda 17 Bari Bafungiwe Muri Uganda Barekuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibyo Wamenya Ku Banyarwanda 17 Bari Bafungiwe Muri Uganda Barekuwe

admin
Last updated: 06 May 2021 8:38 am
admin
Share
SHARE

Leta ya Uganda yagejeje ku mupaka wa Kagitumba Abanyarwanda 17 bari bamaze ibihe bitandukanye muri kasho z’Urwego rwa Gisirikare Rushinzwe Ubutasi rwa Uganda, CMI, bakekwaho ibyaha birimo kuba intasi z’u Rwanda.

Ni ibirego byakunze gushinjwa Abanyarwanda benshi muri kiriya gihugu, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, kandi ntibazigere bagezwa mu nkiko ngo bacirwe imanza.

Bagejejwe mu Rwanda ku wa 05 Gicurasi 2021 ahagana saa sita zirengaho iminota 20. Bagizwe n’abagabo 14 n’abagore batatu.

Imyirondoro yabo igaragaza ko uwari umaze igihe kirekire afunzwe ari Niyonteze Theogene w’imyaka 46, wagiye muri Uganda muri Gicurasi 2014 anyuze ku mupaka wa Rusumo. Yakoraga imirimo iciriritse y’ubucuruzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Taarifa yabonye amakuru ko yafashwe na Polisi ahitwa Mundinzi mu karere ka Isingiro, ku wa 23 Mata 2020.

Yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi y’aho, ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke, asoreza ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, ashinjwa ubutasi.

Mu barekuwe harimo n’umukobwa witwa Byukusenge Jennifer w’imyaka 24, umunyeshuri muri Mount Kenya University. Amaze iminsi avugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga kuva yafatwa.

Imyirondoro ye igaragaza ko ari mwene Rtd Col Mupenzi Eddy na Mbabazi Rose Mary.

Ku wa 3 Mata 2021 nibwo yagiye muri Uganda na RwandAir, agiye gusura Nyina mu murwa mukuru Kampala.

- Advertisement -

Ku wa 5 Mata yahamagawe n’umwe mu basore bamenyaniye mu Rwanda, asohotse ngo amusuhuze ahita ashimutwa n’abakozi ba CMI bambaye gisivili ariko bitwaje imbunda.

Yajyanywe gufungirwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya ashinjwa kuba ari intasi, mu gihe yavuye mu Rwanda agiye gusura umubyeyi.

Avuga ko yakubiswe “ku buryo ikibuno, amatako ndetse no mu birenge hababaraga cyane, nanirwa no kuryama ahubwo ndara nicaye. Bankubitaga banyita inshuti ya Kagame, bakambaza uwo naje kureba.”

Harekuwe kandi Mukeshimana Esperance w’imyaka 21, wagiye muri Uganda ku wa 1 Ugushyingo 2020 agiye kurangiza ibijyanye n’ubukwe bwe no gukomeza amasomo.

Ku wa 20 Werurwe 2021 yafashwe na CMI, afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Masaka, aza koherezwa i Mbuya ku cyicaro gikuru cya CMI, ku wa 25 Werurwe 2021 ajyanwa mu rukiko ashinjwa kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Barimo kandi umugabo n’umugore bafunzwe mu bihe bitandukanye, bongera guhuza amaso bicaye mu modoka ibacyuye mu Rwanda.

Ni inkuru ya Nyiraneza Gordance w’imyaka 31 n’umugabo we Uwimfura Jean d’Amour w’imyaka 32. Bajyanye muri Uganda ku wa 2 Gashyantare 2019, umugabo yakoraga mu kigo cya Jaguar.

Habanje ni we wafashwe mbere ku wa 14 Mutarama 2021, afungirwa kuri sitasiyo ya polisi nyuma yoherezwa ku cyicaro gikuru cya CMI, ashinjwa ubutasi.

Umugore yatawe muri yombi ku wa 4 Gashyantare 2021, na we ajya gufungiwa i Mbuya.

Umugabo avuga ko bamufata bamujyanye apfutse mu maso, bamubaza inshuro ajya kuri ambasade y’u Rwanda n’inshuro imuha amafaranga, ari nako bamukubita.

Ati “Nakubiswe amasaha arenga atanu, nkubitwa umunsi wa mbere, uwa kabiri, icyumweru cyashira nkongera nkakubitwa.”

Uwimfura yatunguwe no kugera mu modoka imucyuye mu Rwanda, agahuriramo n’umugore we kuko atigeze amenya ko na we yafashwe.

Mu barekuwe harimo na Pasiteri Mpamo Assuman alias Mubiro Assuman w’myaka 50, wabaga muri Uganda ndetse yahashakiye umugore w’umunya-Uganda bari bafitanye abana batandatu.

Harimo kandi Nshimiyimana Jean de Dieu w’imyaka 29 wagiye muri Uganda ku wa 15 Ukuboza 2016, akora imirimo isanzwe.

Yafashwe na CMI ku wa 04 Mata 2021, aza kwirukanwa muri Uganda ashinjwa kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Mu barekuwe kandi harimo abantu icyenda bagiye muri Uganda mu bihe bitandukanye, bafatiwe hamwe mu bikorwa birimo gutwika amakara mu mirima ya Perezida Yoweri Museveni, nk’uko amakuru Taarifa yabonye abyemeza.

Barimo Badahunga Jean Pierre w’imyaka 42, uvuga ko yari mu gisirikare cya RDF ku va mu 1999 kugeza mu 2007. Yagiye muri Uganda muri Mutarama 2019, agiye mu bikorwa by’ubuhinzi.

Taarifa yamenye ko “yafashwe ku wa 4 Mata 2021, arimo gutwika amakara mu mirima ya Museveni, abanza gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kajyumiro, aza koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinoni, agezwa ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya ashinjwa kuba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ni kimwe n’abandi bafatiwe igihe kimwe; Ntagisanimana Joseph w’imyaka 21, Mugimba Cassien w’imyaka 52, Nzahumunyurwa Jean Nepo w’imyaka 47, Dusabimana Daniel w’imyaka 38 , Rwasa Cassien w’imyaka 60, Mpakanyi Felicien w’imyaka 39, Semakata Mutura w’imyaka 58 na Nshimiyimana Edison w’imyaka 23.

Birukaniwe rimwe na Bategejo Ramazan w’imyaka 27 wo mu Karere ka Gatsibo, winjiye muri Uganda mu 2006 ajyanye na Nyirakuru mu mirimo y’ubuhinzi.

Ku wa 8 Gashyantare 2021 yafashwe n’Ingabo za Uganda, UPDF, afungirwa ahantu hatandukanye, aza kwisanga ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya ashinjwa kuba mu gihugu mu buryo butemewe.

Ibibazo by’abanyarwanda bafatwa bagafungirwa muri Uganda ku maherere ndetse bagakorerwa iyicarubozo, cyakomeje kuganirwaho hagati y’impande zombi, ariko ntabwo Uganda iragitorera umuti wa burundu.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda rubanye neza n’abaturanye barimo u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ikibazo gisigaye ku ruhande rwa Uganda ku buryo ngo atabasha no kumva uko giteye.

Icyo gihe yari mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye mu cyumweru gishize.

Yagize ati: “Abaturanyi b’amajyaruguru badufiteho ikibazo, n’ubu njye nabayeyo, nakoranye na bo, ngira nte, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo, ntabwo mbisobanukiwe bihagije.”

Nyuma yo kwirukanwa muri iki gihugu nta n’ikintu na kimwe batahanye kandi bari bafite imitungo, basabye Leta y’u Rwanda kubafasha kuyigaruza, yaba imitungo ifatika, amafaranga bambuwe n’ubucuruzi basizeyo.

Abanyarwanda 17 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Kane
Byukusenge Jenifer yavuzweho byinshi ubwo yari afungiwe muri Uganda
TAGGED:AbanyarwandafeaturedKagitumbaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Israel COVID-19 Yararangiye, Utubyiniro Tugiye Kongera ‘Gutwika’
Next Article Polisi Isaba Abafite Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Gushishoza Kubo Biha Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?