Ibyo Wamenya Ku Mushinga w’Ibyogajuru U Rwanda Rushaka Kohereza Mu Isanzure

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure (RSA) rwamaze kugeza ku kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kugenzura itumanaho (ITU), umushinga wo kohereza mu isanzure ibyiciro bibiri by’ibyogajuru bikorera hamwe, bya CINNAMON-217 na CINNAMON- 937.

Kwandikisha ibyogajuru muri ITU ni yo ntambwe y’ibanze iterwa iyo igihugu gikeneye kubyohereza mu isanzure, cyangwa iyo gishaka kubikora mu izina ry’abashoramari.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Colonel Francis Ngabo, yavuze ko ITU ibanza gutanga imiyoboro (frequency) ibyogajuru bikorerwaho, ikanatanga umwanya bizajyamo mu isanzure.

Ati “Ibyo bintu nibimara kuboneka, ITU imaze kubyemeza kandi tugasanga nta kibazo kizabamo mu gihe ibyo byogajuru bizaba birimo gukora cyangwa se bitazateza ikibazo ibindi byogajuru buri mu kirere, urugendo ruzakurikiraho ni urwo gushakisha ibyo byogajuru no kubishyira hamwe, kubihuza no kubyohereza kugirango bigere mu isanzure.” Yari kuri Televiziyo y’Igihugu.

Bitandukanye no kuba ari ibyogajuru bihari bitegereje koherezwa, Colonel Ngabo yavuze ko nyuma yo kubona uburenganzira hazakurikiraho kubishaka.

Biteganywa ko bizaba ari ibyogajuru 327,320 bizakorera mu isanzure hafi y’Isi. Bizaba biri mu ntera iri hagati ya kilometero 550-643.

Inyandiko za ITU zigaragaza ko ibyogajuru by’u Rwanda bizaba bigabanyije mu matsinda 27 agendera ku ntera zitandukanye, rimwe rigizwe n’ibyogajuru 12,960.

Colonel Ngabo yavuze ko nyuma yo kwandikisha ibyogajuru, hazakurikiraho gukurikirana ibijyanye n’imiterere yabyo n’uko bizabangikana n’ibindi mu isanzure.

Yakomeje ati “Nicyo cyiciro tugiye kujyamo, aho tuzahura n’ibihugu bifite ibyogajuru mu kirere cyangwa se ibihugu biteganya kohereza ibyogajuru mu kirere kandi bikaba bifite impungenge ko ibyogajuru twe tuzohereza bishobora kuzabateza ikibazo.”

“Bazaza batubwire, turebe ibijyanye na tekiniki, tubiganireho kugira ngo dukemure icyo kibazo. Ariko igihari ni uko nta cyogajuru bashobora kwemerera kujya mu kirere iyo babona ko gishobora guteza ibibazo.”

Col Ngabo yavuze ko ari umushinga uzungura byinshi u Rwanda, rukinjira mu ruhando rw’ibihugu bifite ubushake bwo gukoresha ibyogajuru ngo byiteze imbere.

Ati “Icya kabiri ni uko abashoramari bose bagiye kumenya ko u Rwanda ari igihugu gishobora gukorerwamo ishoramari mu bijyanye n’isanzure, kandi muri iyi minsi ni urwego rurimo kuzamuka cyane ku buryo nitubona abashoramari bashobora kugira icyizere cyo kuza mu Rwanda, bizaba bifite akamaro kanini ku Rwanda.”

Imibare mpuzamahanga igaragaza ko urwego rw’ibijyanye n’isanzure rufite agaciro ka miliyari $400, igice kinini kikaba ikijyanye n’ibyogajuru.

RSA yatangaje ko “amakuru arambuye ku biteganywa mu bijyanye n’isanzure ndetse na ruriya rusobe rw’ibyogajuru, azatangazwa mu mezi ari imbere.”

Ku wa 24 Nzeri u Rwanda rwohereje icyogajuru cya mbere rwakoze cyiswe RwaSat-1, kizamukira muri Tanegashima Space Center mu Buyapani.

Kigenda cyohereza amakuru ajyanye n’ubutaka, yifashishwa cyane n’inzego z’ifata ibyemezo mu rwego rw’ubuhinzi.

Rwasat-1 ireshya na 30cm z’uburebure na 10 cm z’ubugari, igapima 3.8 kg. Ifite kamera (camera) ebyiri zifasha mu gukurikirana amakuru yoherezwa ku isi.

Haje no koherezwa ikindi cyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’ cy’umushinga OneWeb, cyitezweho gukwirakwiza internet yihuta mu mashuri ari ahantu kure harimo Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Yozefu ku Nkombo, mu Karere ka Rusizi.

Mu gukomeza gutera intambwe mu bijyanye n’ibyogajuru, muri Mata 2021 hasohotse itegeko rishyiraho Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isanzure.

Rwahawe inshingano zirimo gukora, guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya mu bumenyi n’ikoranabuhanga by’isanzure hagamijwe kuzamura ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano w’Igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version