Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Minisitiri Patrick Muyaya, yemeje ko kuba abasirikare b’u Rwanda barinjiye ku butaka bwabo bidakwiye guca igikuba, nubwo bidashimishije kandi ko barugaragarije aho bahagaze.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira nibwo byemejwe ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abantu binjiraga mu gihugu mu buryo butemewe, mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
“Inzego z’u Rwanda zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, zitabigambiriye zarenze metero nke ku butaka bwa RDC ubwo zari zikurikiranye abantu binjiraga mu gihugu bafite imizigo itarahise imenyekana kandi bigakekwa ko bitwaje intwaro,” nk’uko RDF yabitangaje.
Nyuma y’icyo gikorwa, abanyapolitiki benshi muri RDC bakomeje kwijundika u Rwanda, basaba igihugu cyabo kugira icyo gikora.
Byageze aho Umudepite ku rwego rw’igihugu, Jackson Ausse, ku wa 19 Ukwakira asaba ko Minisitiri w’Ingabo atumizwa n’Inteko Ishinga amategeko, ngo asobanure icyabaye n’ikigomba gukurikira.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Muyaya yavuze bamaganye ibyabaye, ndetse ko u Rwanda rwabimenyeshejwe.
Ati “Ntekereza ko inzira za dipolomasi zakoreshejwe kugira ngo ibyabaye bisobanuke mu maguru mashya.”
Yavuze ko Ingabo zihuriweho z’Akarere k’ibiyaga bigari zishinzwe kugenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM), zatangiye gukora iperereza ku byabaye.
Yakomeje ati “Twarabyamaganye, ariko urebye urwego rw’ibyabaye ni ibintu bishobora kubaho, ntabwo ari ibintu bidasanzwe bishobora kongera guhungananya umubano dufitanye n’abaturanyi bacu. Ariko ntabwo twifuza ko byazasubira, byamenyeshejwe umuturanyi wacu.”
Muri icyo kiganiro, umunyamakuru Innocent Olenga wahoze akorera Radio Okapi ubu uyobora Scoop RDC, yamubajije impamvu “usanga u Rwanda iteka rutwendereza, nta na rimwe RDC ishotora u Rwanda”, cyangwa ugasanga ingabo z’u Rwanda zitera Congo, izayo ntizinjire mu Rwanda.
Ati “Turibaza niba igisirikare cyacu gifite intege nke ugereranyije n’icy’u Rwanda, kuko buri gihe usanga kiri mu mwanya wo guca bugufi ku Rwanda.”
Minisitiri Muyaya yavuze ko RDC idafite igisirikare cyoroshye, ahubwo ibice byo ku mipaka nta hantu na hamwe bidahura n’ibibazo, rimwe na rimwe bikanakabirizwa.
Yavuze ko mu gihe habaye ibibazo nka biriya bitari bikwiye gushakisha imbarutso (casus belli) kubera ko “ni ibintu bibaho”.
Ati “Ku nzego za dipolomasi, iza gisirikare, ingabo zacu ziravugana kandi ntekereza ko ubutumwa bwatambutse. Ku ruhande rwacu ni ibintu bidakwiye, ariko ni ngobwa kwitonda kuko nubwo waba ufite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku isi, ku bintu nka biriya ntiwahita ukoresha ubushobozi bwose ufite bwa gisirikare.”
Yavuze ko buri gihe hari ikibaye atari ngombwa gushakisha impamvu za kure, kandi bizeye ko bitazasubira.
Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda ziheruka gusohora, zashimangiye ko RDF na FARDC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano.
Ibinyamakuru byo muri Congo bivuga ko ubwo abasirikare b’u Rwanda barengaga umupaka, hanabayeho kurasana ubwo abasirikare ba RDF babohozaga bagenzi babo babiri bari bafashwe n’ingabo za Congo, FARDC.
Binavuga ko uretse kuba ingaboz’u Rwanda zabateye, zari zanigaruriye imidugudu itandatu ariko zikaza gusubira inyuma.