Ibyo Wamenya Nyuma y’Uko Ibihugu Birindwi By’i Burayi Byahagaritse Urukingo Rwa AstraZeneca

Denmark yiyongereye ku bihugu bya Austria, Estonia, Latvia, Lithuania na Luxembourg mu kuba bisubitse itangwa ry’urukingo rwa AstraZeneca mu gukingira icyorezo cya COVID-19. Iceland na yo yahise iruhagarika mu gihe cy’iminsi 14.

Ni ibyemezo birimo gufatwa kubera impungenge z’uko uwarutewe ashobora kugira ibimenyetso birimo kwipfundika kw’amaraso, hashingiwe ku bantu bake cyane bagaragaje ibimenyetso nyuma yo kuruterwa.

Ibihugu 17 by’i Burayi biheruka kohererezwa inkingo miliyoni imwe za AstraZeneca, ariko impungenge ku ngaruka zazo zikomeje kwiyongera, bigatuma ibihugu bimwe biba bihagaritse kuziha abantu.

Kubera impungenge, Denmark kuri uyu wa Kane yatangaje ko yasubitse guha abaturage urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo hakorwe iperereza ku ngaruka izo nkingo zivugwaho.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abantu bamwe bagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso bamaze guterwa urwo rukingo.

Icyemezo cyafashwe si icya burundu

Minisitiri w’Ubuzima muri Denmark Magnus Heunicke yavuze ko inzego z’ubuzima zirimo gusuzuma ingaruka zabaye ku batewe urukingo, icyemezo kikaba cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko hari ikibazo gikomeye cyabaho.

Mu itangazo yasohoye yagize ati “Kugeza ubu ntabwo biremezwa niba icyo kibazo cy’amaraso hari aho gihuriye n’urukingo.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima muri Denmark Soren Brostrom, mu itangazo yasohoye yagize ati “Ni ngombwa kumva ko tutahagaritse burundu ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca, twabaye dusubitse kurukoresha.”

Brostrom yakomeje ati “Hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko urwo rukingo rwizewe kandi rutanga umusaruro. Ariko yaba twebwe cyangwa Ikigo cya Denmark gishinzwe Imiti tugomba gukurikirana amakuru yose yajya ahabona ajyanye n’ingaruka zishobora gushamikira ku rukingo, haba muri Denmark cyangwa mu bihugu by’i Burayi.”

Ihagarikwa ryo gutanga urwo rukingo rizongera gusuzumwa nyuma y’ibyumweru bibiri. Denmark yiyemeje gukingira abaturage bose bakuze bitarenze muri Kanama.

Ikibazo cy’umuforomo muri Austria

Ku wa Mbere Austria yahagaritse ikoreshwa ry’urukingo rwa AstraZeneca nyuma y’uko umuforomo w’imyaka 49 yari amaze gupfa, azize ibibazo byo kuvura kw’amaraso yagize nyuma yo guhabwa urukingo.

Ikigo gishinzwe iby’imiti mu Burayi (European Medicines Agency, EMA), ku wa Gatatu cyatangaje ko ibyavuye mu igenzura ry’ibanze byerekana ko urukingo rwa AstraZeneca bishoboka cyane ko ntaho rwahuriye n’urupfu rw’uriya muforomo.

Ntabwo ari ikibazo rusange

Mu gihe ibihugu bimwe birimo guhagarika urukingo rwa AstraZeneca, Espagne kuri uyu wa Kane yatangaje ko nta kibazo na kimwe kirabaho mu maraso y’abahawe urwo rukingo, bityo ibikorwa byo kurutanga birakomeje.

Minisitiri w’Ubuzima Carolina Darias yatangaje ko EMA ikirimo gukurikirana ibivugwa ku rukingo rwa AstraZeneca, ibizava mu igenzura akaba ari byo bizemezwa.

EMA yatagaje ko kugeza ku wa 9 Werurwe, ibibazo 22 by’ukwipfundika kw’amaraso ari byo gusa byabaruwe mu bantu basaga miliyoni eshatu bahawe urwo rukingo.

Impungenge zikomeza kwiyongera ku rukingo rwa AstraZeneca

AstraZeneca yatangaje ko urukingo rwayo rwizewe kandi rukorerwa isuzumwa n’ibigo mpuzamahanga cyangwa byo mu bihugu ku buziranenge bwarwo.

Yatangaje ko kugeza ubu itaramenyeshwa “ikibazo icyo aricyo cyose gishingiye ku rukingo.”

Gusa urukingo rwa AstraZeneca rukomeje kugirwaho impungenge zikomeye, ku buryo mu Budage abantu banga kurwiteza kuko rutanga ubwirinzi buke ugereranyije n’izindi ziri ku isoko.

Kubera ko nta nyigo zakozwe ku ngaruka rushobora kugira ku bantu bakuze cyane, u Budage bwanze kwemeza ko ruhabwa abantu barengeje imyaka 65.

Afurika y’Epfo yo iheruka guhagarika itangwa ryarwo mu gihugu, nyuma yo gusanga rudakora ku bwoko bushya bwa COVID-19 bwahagaragaye.

AstraZeneca ku isoko

Inyandiko zitandukanye zerekana ko urukingo rwa AstraZeneca ari rwo ruhendutse kurusha izindi, ari narwo rutanga ubwirinzi buri hasi ugereranyije n’izindi nkingo zemejwe ku rwego mpuzamahanga.

Urukingo rwa AstraZeneca rugura $4 mu gihe urwa Pfizer na BioNTech rugura $19.50 ku rukingo rumwe, urwa Moderna rugura $15. Urwa Johnson & Johnson rugura $10.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uwatewe urukingo rwa AstraZeneca inshuro ebyiri rumurinda ku kigero cya 62%, mu gihe u Rwanda Pfizer rurinda umuntu kuri 94%. Ni mu gihe urukingo rwa Moderna ari 95% naho urwa Johnson&Johnson ruterwa inshuro imwe ni 66%.

Urukingo rwa AstraZeneca nirwo rurimo gutangwa cyane muri gahunda mpuzamahanga igamije gufasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, izwi nka COVAX.

U Rwanda ruheruka guhabwa inkingo zisaga ibihumbi 240 za AstraZeneca, ndetse gahunda ni uko kugeza muri Gicurasi 2021 ruzaba rumaze guhabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

U Rwanda rukomeje gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19
Share This Article
1 Comment
  • Leta izarebe niba natwe bataraduhaye kabutindi. Isanze baraduhaye inkingo za fake yaba yaraturangaranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version