Uruganda nyarwanda runagura ibyuma bishaje bivanwa hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda bigakorwamo fer à béton rwitwa SteelRw ruvuga ko hari ubwo iyo ruri kubivangura rusangamo za grenades n’amakompura.
Ibi bisasu bikunze kugaragara mu byuma bituruka muri DRC no muri Malawi.
Ibyuma SteelRw inagura(recycling) ni ibiba byarakusanyijwe hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bikorwemo ibindi byuma by’ingirakamaro bityo bigirire ubukungu akamaro ariko n’ibidukikije birindwe.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwabwiye IGIHE ko 40% y’ibyo byuma bikusanyirizwa mu Rwanda; ijanisha risigaye rikava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Malawi.
Icyakora hari ubwo ibyo byuma biba bike, bikaba ngombwa ko bitumizwa no muri Ukraine.
Umuyobozi ushinzwe kugenzura imikorere y’abakozi muri uru ruganda witwa Ndahayo Emmanuel avuga ko mu byuma bishaje bakura mu bihugu byo hanze hari igihe basangamo grenades zashaje n’ibindi bisasu bitandukanye.
Ati: “Ibyuma bajya babitoragura imihanda yose, umuntu mu gukunda amafaranga kwe akaba yatoragura igisasu akagishyiramo. Haba hari Umu-Captain, umu-adjudant na sergeant umwe baba bahari iyo turi gupakurura ibyo byuma kuko dupakurura ku manywa gusa.”
Ndahayo avuga ko hari ubwo basanga muri ibyo byuma harimo amakompura na grenades zashaje akenshi ziba zavuye muri DRC.
Uruganda SteelRw rutunganya nibura toni ziri hagati ya 150 na 200 za fer à bétons’ ku munsi bitewe n’umubyimba w’izikenewe.
Abahanga mu kubaka bavuga ko mu Rwanda hakenerwa fer à bétons zifite umurambararo wa milimetero umunani na milimetero 12 ku nzu zisanzwe ariko kuzigeretse ho bakoresha iza milimetero 25, 16 na 14 bitewe n’uko inzu ingana.
Ndahayo avuga ko mu gihe cyashize hari abibaga ibyuma ku byapa n’ibiraro bakajya kubigurisha ariko kuri ubu ngo uwibeshye ahita ashyikirizwa Polisi y’Igihugu.
Ati: “ Nta byuma byo mu bikorwa remezo tucyakira hano n’ubizanye byaba iby’ibiraro, byaba iby’amapoto ntabwo twemera ko asohoka hano. Turamufata tugahamagara Polisi ikaza ikamutwara agasobanura aho yabikuye.”
Mu gushongesha ibyo byuma ngo bihinduke fers à béton, bakoresha imashini zibicanira kugeza biyenze bikamera nk’igikoma.
Abahanga mu bugenge bavuga ko icyuma kiyenga ku gipimo cya degere selisiyusi 3000.
Icyo gikoma kiba gipima ibilo 100 iyo kitarahora, kikanyuzwa mu nzira ikibumbamo fers à béton y’ingano yifuza.
Umuyobozi muri SteelRw avuga ko mu kwezi bishyura nibura miliyoni Frw 300 ku muriro w’amashanyarazi akoreshwa mu kazi kabo.
Ubwo kandi niko bakenera na metero kibe nyinshi z’amazi yo guhoza ibyo byuma kuko ngo buri nkono muri ebyiri batekamo iba ifite ibigega bine( cyangwa birenga) birimo amazi yo guhoza ibyo byuma.
Uru ruganda rufite abakozi 600 bahoraho n’abandi ba nyakabwizi batandukanye.