Abarwara Igicuri Barasaba Minisanté Ubufasha

Abagize ishyirahamwe ry’Abanyarwanda barwara igicuri ryitwa Rwanda Association for Epilepsy basaba Minisiteri y’ubuzima kubafasha ngo babone uruhushya rwo muri RGB rutuma bakora bisanzuye bityo babarure bagenzi babo hirya no hino mu gihugu.

Bavuga ko kuba batazi umubare wabo bose bituma batabona uko bakora ubuvugizi kugira ngo barindwe ihezwa bakorerwa kandi bashishikarize bagenzi babo kwivuza hakiri kare.

Gervais Iraguha uyobora iri Huriro avuga ko imibare y’abarwara igicuri mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2014 bari abantu 40,000 ariko ngo ubu bamaze kurusha ubwinshi abanduye virusi itera SIDA.

Mu nama we na bagenzi be bakoze kuri uyu wa Kabiri barebeye hamwe uko gahunda bihaye mu mwaka wa 2024 zazashyirwa mu bikorwa.

- Advertisement -

Iraguha avuga ko bamaze gutangiza ishyirahamwe ryabo mu Turere 14 ariko bakaba bifuza no kuzagera mudusigaye.

Asaba Minisanté gukora ubukangurambaga bugamije gusaba abantu kudakorera ivangura n’akato abarwara igicuri.

Gervais Iraguha ati: “ Mu bibazo duhura nabyo harimo akato kuko abantu bataratwakira, usanga bavuga ko iyo umuntu yituye hasi yanduza abandi.”

Yasabye bagenzi be bazi ko barwaye igicuri kwirinda kujya batwara ibinyabiziga kuko byabashyira mu kaga ndetse n’ubuzima bw’abandi bikaba uko.

Abajijwe niba nta bakoresha bajya birukana abakozi barwara igicuri, Iraguha Gervais yasobanuye ko ibyo bibaho iyo uwo mukozi atari yarabibwiye umukoresha we.

Ati: “ Ndasaba abantu kujya babwira abakoresha babo.”

Uyu mugabo avuga ko iyi ndwara hari ubwo ishobora kwandura igihe umubyeyi yabyaye umwana, uwo mwana akaba yakomereka mu mutwe, cyangwa igaterwa na mugiga.

Indi mpamvu ishobora gutera igicuri ni igihe umuntu yakoze impanuka, akaba yakomereka ubwonko.

Intara y’Amajyaruguru ngo niyo ifite abarwayi b’iyi ndwara kurusha ahandi mu Rwanda.

Julien Niyingabira uvugira Minisiteri y’ubuzima yabwiye Taarifa ko bafasha abarwayi kubona imiti n’ubundi buvuzi ariko ko kubafasha mu kubona ubuzima gatozi ari ingingo itari mu nshingano za Minisanté.

Ati: “ Twe icyo gukora ni ukubavura kuko hari imiti ibifasha. Ntekereza ko ibyo kubafasha kubona ubuzima gatozi hari inzego zibishinzwe zabafasha.”

Julien Niyingabira

Niyingabira yasabye Abanyarwanda muri rusange kureka guha akato abarwara igicuri n’abandi bafite uburwayi kuko akato katagira ibyo gakemura ahubwo gatuma ubufasha umuntu yari akeneye atabubona.

Abo mu ishyirahamwe ry’abarwara igicuri mu Rwanda bavuga ko iyo umuntu abonye imiti akayinywa neza aba afite amahirwe yo kumara igihe kirekire nta kibazo agize.

Bavuga kandi ko bakeneye inkunga zitandukanye kugira ngo bakore imishinga yatuma biteza imbere ntibagire uwo babera umutwaro.

Bafite itsinda nk’iri muri Rutsiro rigizwe n’abize kudoda imyenda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version