ICUKUMBUYE: Amashirakinyoma Ku Biherutse Gucikira Muri Château Le Marara

Inyubako yabereyemo ibivugwa muri iyi nkuru iri i Karongi( Ifoto@Taarifa Rwanda)

KARONGI: Ibyari byateguwe kandi byishyuwe ku kiguzi kinini n’ababyeyi ngo abana babo bari bagiye gushyingiranwa bakorere ibirori ahantu heza, byaje guhinduka inkuru yajegeje imbuga nkoranyambaga mu minsi mike ishize.

Si imbuga zonyine zashyushye kuko n’inzego zirimo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, zahagurutse ngo zimenye ibyo bintu byabereye mu nzu rukumbi mu Rwanda ya Château.

Bayita Château Le Marara, iherereye mu nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Karongi.

Iyi nzu nziza ubwo yuzuraga yabaye ikimenyabose kubera uko yubatswe gusanzwe kumenyerewe mu Burayi kuko ari naho ubwoko bwa Château bwatangiriye kubakwa ku isi bwa mbere.

Mu mateka y’Uburayi, izo nyubako zatangiye kubakwa mu gihe abanyamateka bita ‘Igihe Rwagati’( Middle Ages mu Cyongereza, cyangwa Moyen-âges mu Gifaransa).

Ni igihe gitangira guhera mu Kinyejana cya 5 kugeza mu cya 15 Nyuma ya Yezu Kristu.

Château(x) zubakwaga n’abifite bo mu miryango y’abami n’ibikomangoma cyangwa abandi baherwe.

Intego yabaga ari ukubarinda ko umunsi igihugu cyatewe, abanzi bazabageraho byoroshye, bityo bakabubakira inzu ndende cyane kandi zikikijwe n’inkuta ku buryo kuzurira byari ingorabahizi.

Ibya Château Le Marara rero bikimara gushyushya imitwe mu Rwanda, ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bwahisemo kujyayo ngo amakuru ave aho ibintu byabereye kandi buri ruhande mu zivugwa muri iyo ‘saga’ ruhabwe ijambo.

Imiryango ya Musemakweli na Uwizeye-bombi  ni abantu bazwi ku rugero rufatika bitewe n’ibyo bakora- yahisemo aho hantu heza kandi hari amahumbezi ngo abana babo bazahakorere ubukwe.

Mu rwego rwo kwirinda ko bazatinda, bagasanga abandi barahabatanze bahisemo kwishyura kare, babikora mu ntangiriro z’Ukuboza, 2024 ariko bishyura kandi bagirana amasezerano n’ubuyobozi bw’iyo nyubako muri Mata, 2025.

Ubusanzwe, iyi nzu ifite ibyumba 20 n’ikindi kihariye gishobora kurarwamo n’Umukuru w’igihugu mu Cyongereza bita Presidential Suite.

Amafaranga make ashoboka kugira ngo urare mu cyumba ‘gisanzwe’ ari hagati ya $350 na $220 ku ijoro rimwe, cyangwa se hagati ya $1,000 na $700 ku cyumba gihambaye, bivuze ko uramutse wishyuye ibyo byumba byose ku ijoro rimwe watanga $15,300 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 16.

Mu bwumvikane, abo mu miryango yari yashyigije bemeranyije naba nyiri hoteli ko ibiribwa kuri buri muntu bizishyurwa $30, kandi abatumirwa bose bari abantu 300.

Hagombaga kwiyongeraho andi  $15 kucyo buri wese muri bo yari bufate mu gihe cyo gutanga umugeni, bivuze ko amafaranga yo kwiyakira yose hamwe yari $12,000.

Kugeza ubu, amafaranga yose yari bwishyurwe, ushingiye ku byari byemeranyijweho yari  $27,300 kandi 30% yayo ni ukuvuga $8,190 yahise yishyurwa amasezerano akimara gusinywa, hemeranywa ko andi 30% azatangwa habura ukwezi ngo ubukwe bube, hanyuma 40% yari isigaye nayo yaje gutangwa habura icyumweru ngo ubukwe nyirizina butahe.

Abateguraga ubukwe bari barimbanyije muri iyo mirimo bareba niba ibintu byose bigenda uko byateganyijwe.

Umunsi nyirizina warageze, abatumirwa, abakwe, abashinzwe protocole n’abandi baraza batangira icyari cyabazanye, ikintu bari bamaze igihe kirekire bategura kandi barishyuriye amadolari menshi.

Ababyina barabyinnye, abatumirwa bafata amafunguro, abifotoza sinakubwira…

Aho bukereye, ngo abakwe bajye kureba fagitire barikanze!

Bakimara kubona uko bimeze, babajije abakozi ba Hoteli niba ibyo babonye byanditse ari byo koko, abandi bati: ‘Yego kandi mwibuke ko mwagiye kuruhuka muri ‘muri high spirts”.

Byabaye nk’ibicecetswe gato, ariko nyuma y’iminsi ibiri, imbuga nkoranyambaga zaraturitse, harashya, abantu baravuga bacika ururondogoro.

Ngiyo WhatsApp, Instagram, Snapchat, X,…mbese ibintu birakomera, abantu basohora amafoto yerekana uko bagaburiwe nabi, uko umuriro wo muri Château Le Marara waburaga bya hato na hato, aho biherera, aho bakahakorera n’isuku y’umubiri hadakeye, itumanaho kuri telefoni mu byumba ritagenda neza n’ibindi n’ibindi.

Icyakora, isuzuma rya Taarifa Rwanda ryaje kubona ko hari bimwe mu byo abantu bashyize kuri izo mbuga byarimo gukabya.

N’ubwo bitari ukuri, ingaruka zabyo ntizabuze kugira ingaruka ku izina rishya ry’iyi nzu itaba ahandi mu Rwanda, wasanga na hake mu Karere ruherereyemo.

Mu gihe ibintu ari aho byari bigeze, uruhande rw’iyi hoteli rwatangiye kubona ingaruka z’iyo nkubiri kuko kwitabira kuyiyoboka byagabanutse ndetse no mu gihe yari yashyizeho ubwasisi ku bantu bari buze kuharuhukira muri iyi mpeshyi.

Ubwo bwasisi bwavugaga ko uharaye ijoro rimwe azashyura $200 mu gihe ubusanzwe amake yari $220 nk’uko twabibonye mu bika byabanje.

Taarifa yaganiriye n’ubuyobozi n’abakozi bo muri iyi hoteli kandi ibyo yabonye bifite uburemere.

Kuba ari hoteli nziza kandi yubatswe ku gitekerezo kigamije amajyambere no guhesha yaba Karongi n’igihugu ishema, byo ntawe ubishidikanyaho.

Icyakora ifite byinshi byo kunoza kugira ngo irusheho guha abayigana ibyiza kurusha ibindi ishobora gutanga.

Hari abakozi bayo bataraba inararibonye mu by’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Urugero ni uko nk’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, abo bita General Manager, GM, mu by’ukuri adafite ubumenyi bukomeye mu by’amahoteli ahubwo imikorere ye ishingiye k’ukuntu yumva ibintu byagenda cyangwa uko yabyihuguyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu ikusanyamakuru, twamenye ko mu gihe buriya bukwe bwateje sakwe sakwe bwabaga, uyu muyobozi atari ahari.

Iby’ibanze abakiliya bakenera muri rusange bikora nabi, itumanaho ni buhoro buhoro, kwitabira guhera umukiliya serivisi ku gihe bigenda biguru ntege, abenshi mu bahakora baracyari bato bataragira uburambe, ni bake kandi akazi karabarenga, ukababonana umunaniro no ku maso.

Ibyumba abakiliya barayemo Hoteli ntiyiriwe ishyiramo amarido asanzwe wenda mu rwego rwo kwita ku buzima bwite bw’abayigana, ariko nanone yayasimbuje ubundi bwo gukinga amadirishya ubona ko budakomeye cyane.

Hiyongeraho ko no gutunganya ibyumba abakiliya barayemo nabyo bitari binoze.

Tukiri kuri ba bantu bari bagiye yo kuhakorera ibirori, bari bitwaje itsinda ryabo ry’abantu 10 bo kubasha barimo abategura gahunda, abashinzwe gutaka, abereka abantu ibyicaro n’abatekinisiye.

Mu gushyira mu bikorwa ibyo bari bashinzwe, bahuye n’imbogamizi z’uko hari ibitari bihari cyangwa se n’ibihari ugasanga bitari mu buryo bwatuma ibintu bikorwa neza no kuri gahunda cyane cyane ko ubukwe ari ikindi kindi.

Urugero ni uko n’amatara akoresha imirasire y’izuba ari muri iriya nyubako akora gake, ibi kandi bikaba ikibazo mu Karere nka Karongi kataragira amashanyarazi ahoraho.

I Karongi bushobora kwira umuriro ubuze inshuro 10!

Na moteri itanga amashanyarazi muri iriya nyubako nta ntsinga ifite zihagije zafasha mu kumurikira abantu bose bayirayemo, ikongeraho no guha amashanyarazi ibindi bikoresho biyirimo bikenera menshi nka za firigo.

Ubwo kandi niko ayo mashanyarazi adaha ibyuma bya DJ n’amatara y’aho ubukwe nka buriya bwabereye umuriro uhagije ngo bikore neza.

Ukuri kw’ibi kwigeze kugaragara Tariki 03, Nyakanga, 2025 ubwo kuri iyi hoteli ku nkengero haberaga soirée yagombaga kwitabirwa n’abambanye imyeru gusa bise White Party.

Wari umunsi wagombaga kubanziriza ubukwe nyirizina.

Ni igikorwa cyari bwitabirwe n’abantu 80 ariko haje 63.

Ijoro ry’uwo munsi ryatanzwe n’ibura ry’amashanyarazi ryamaze igihe kirekire ku buryo ababyitabiriye bakibyibuka nk’ibyabaye ejo.

Basabaga kandi ko, nubwo umuriro wari wagiye, hoteli yagombaga gukomeza kubaha icyo kurya cyangwa kunywa ariko yo irabyanga, ivuga ko itabibaha kubera ko hatabonaga.

Byateje sakwe sakwe yatumye abakuru muri bo ku mpande zombi bicara baraganira kugira ngo bahoshe uwo mwuka mubi.

Ubwo bari bakibona igisubizo kuri iryo bura ry’umuriro giturutse k’ukuwushakira muri hoteli baturanye ikabarahurira binyuze mu guhuza intsinga, umuriro wahise ugaruka, ibirori birakomeza n’ubwo byakererewe.

Umunsi wakurikiyeho wari uw’ubukwe.

Ababuteguye bavuga ko bari basabye hoteli mbere y’igihe ko ibintu bikwiye gutegurwa neza, hakiri kare, abantu bakazicwaza kuri gahunda, ibyo kurya bikaba bihari, icyakora siko byagenze!

Ibiribwa cyangwa ibinyobwa byatinze kuboneka, abasangiza b’amagambo ntibamenya igihe gikwiye cyo kuyasaranganya mu bakuru bahawe ijambo, ndetse abo mu gikoni bavuga ko gutinda kw’ibyo byose kwatewe n’itumanaho ribi hagati y’impande zombi, ni ukuvuga hoteli n’aba nyiri ubukwe.

Indi ngingo yateje urujijo ni uko abo muri bwo bukwe bavuga ko bari basabye Hoteli ko hari ibintu runaka( birimo ubwoko bw’amasahani n’ibikombe by’amadongo) byagombaga gutegurwa ku meza y’icyubahiro ariko baza gutungurwa no kuhasanga ibikozwe muri pulasitiki.

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ayo masahani ya pulasitiki ariko ubuyobozi bwa Château Le Marara bwisobanura ko ayo bikoresho bitahaba, ko bakoresha amadongo gusa.

Umuyobozi w’igikoni yavuze ko ibyagabuwe byose byari bifunze mu buryo busukuye, bwemewe, akemeza ko iby’umwanda byagaragaye byaturutse ku dukoko tw’inigwahabiri dushobora kuba twaravuye mu rufunzo cyangwa ahandi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ingingo ishobora kuba ifite ishingiro.

Ku munsi wo kurangiza ibyo birori byose, hari hateganyijwe igitaramo cy’abahanzi ariko ubwo cyabaga umuriro warongeye uragenda, ibyuma bya DJ birapfa, ubundi bigakorora.

Abageni barumiwe ariko birifata mu gihe abatumirwa bo batangiye kwijujuta.

Tariki 08, Nyakanga, 2025 ubuyobozi bw’iyi hoteli bwabonye ibaruwa iturutse ku babyeyi b’abageni bayimenyesha ibyo batishimiye.

Ikubiyemo ko hari ibyabaye bitari biri mu masezerano y’uko ibintu bizagenda hagati y’impande zombi, abayanditse bakavuga ko hari ibikwiye gusubirwamo muri ayo masezerano.

Kopi y’iyo baruwa bayigeneye na RDB.

Hoteli Le Marara tariki 17, Nyakanga, 2025 yarasubije, ivuga ko hari byinshi biri muri iyo baruwa bitari ukuri, ko ahubwo hari ibyo abateguye ubwo bukwe batagennye mbere y’igihe kugira ngo bizagende neza.

Ibyo birimo umubare urenze w’abatumirwa, gukoresha ibyumba biruta ubwinshi ibyemeranyijweho ndetse hakaba n’ibyo batishyuriye.

Ikindi bavuze kitari ukuri ni amafoto y’ibiribwa bitameze neza yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, bakavuga ko ari amahimbano, ayo mafoto arimo amandazi iyo hoteli ihakana ko idakora.

Ivuga ko ibyo itegurira abayigannye nk’amafunguro ya mu gitondo birimo umureti, umutobe, sausages n’imbuto kandi ngo biba bisukuye bya nyabyo.

Amandazi yo ngo ntaharangwa.

Byahuruje inzego….

Ntibisanzwe ko Banki ya Kigali yinjira mu bintu nk’ibi ariko kuri iyi nshuro bwo yagiye kubigenzura. Impamvu ni uko iri mu bashoye muri iyi Hoteli.

Izindi nzego zabyinjiyemo ni RDB, Ikigo gishinzwe iby’ubukerarugendo-Rwanda Tourism Chamber- n’ubuyobozi bwa Karongi burahurura.

Polisi yo muri aka Karere ndetse yagize uruhare mu guhosha amakimbirane yari yadutse hagati y’abashinzwe umutekano muri iyo Hoteli n’abari bashinzwe uw’abo bageni n’abatumirwa babo.

Ibi ariko bisanzwe ari inshingano za Polisi.

Gusa mu kuganira ku bintu byose bitagenze neza, ikitarumvikanyweho kurusha ibindi ni ubwishyu bw’amafaranga kuko hoteli yavugaga ko bayisigayemo Miliyoni Frw 5, ndetse itanga ikirego.

Nyuma ariko, iki kirego cyabaye gihagaritswe kuko amakuru Taarifa Rwanda ifite ari ay’uko impande zombi ziri kukiganiraho ngo gikemuke mu bwumvikane.

Abasomyi bagomba kumenya nanone ko ibyabaye muri iyi saga atari umwihariko wa Karongi gusa.

Muri Hoteli nyinshi n’ahandi batangira serivisi mu rwego rw’ubukerarugengo n’amahoteli haracyari ibyuho.

Uzahasanga umuriro muke, ubura buri kanya, aho bacomeka hadakora, amazi make cyangwa adakora mu bwongero no mu bwiherero, ibiribwa byanduye, abakozi bataraba inararibonye n’ibindi.

Château Le Marara ubusanzwe ni nziza pe! Ifite n’intego nziza ariko kandi iracyiyubaka, ikeneye igihe ngo intego zayo zihambaye izubakire ubushobozi bwo kuzigeraho neza uko zakabaye.

Igitangaje-ariko wenda gishobora kumvikana ku rundi ruhande- ni uko mbere y’uko iby’ubu bukwe bwajemo rwaserera biba, nyiri iyi Hoteli witwa Dr. Marara yari yayikoresherejemo ubukwe bw’umuhungu we kandi buba ntamakemwa!

Mu magambo arimo guca bugufi, ubuyobozi bwayo bwabwiye ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda, Ishami ry’Icyongereza, ko bwemera ko nta byera ngo de! ko hari ibyabwisobye.

Muri rusange, bwemeza ko butanga serivisi nziza kandi ko buzakomeza guharanira ko ababagana banyurwa.

Umwe mu bayiyobora yagize ati: “ Ntabwo turi intungane ariko kandi ntabwo turi abatekamutwe. Abatugannye barariye, barishima, muri rusange byaranzwe n’urukundo kandi ntawe byangirije ubuzima.”

N’ikimenyimenyi, Taarifa izi ko nyuma y’ubwo bukwe, hano hantu habereye ubundi bwagenze neza.

Hejuru y’ibi kandi hari n’ubw’Abanya-Nigeria buteganya kuzahabera mu mpera z’uyu mwaka..

Mwibuke ko yaba iyi Hoteli yaba n’u Rwanda muri rusange, ibintu byose bikiri kwiyubaka.

Mu mikorere n’imikoranire y’abantu hari ibitazagenda neza ariko ubupfura, gushyira mu gaciro n’imikoranire inoze nibyo bizakemura ibibazo cyane cyane ko ‘ahari abantu hatabura urunturuntu’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version