Icya Mbere Ni Ugukorana N’U Rwanda Mu Kunoza Imibanire Hashingiwe Ku Mateka-Amb Anfré

Umunyamakuru yabajije Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda inkingi igihugu cye gishyize imbere mu mubano wacyo n’u Rwanda, Ambasaderi Antoine Anfré amusubiza ko icya mbere ari ukubaka imibanire iboneye ishingiye k’ugukosora ibyaranze amateka y’imibanire y’ibihugu byombi.

Anfré yabibwiye abanyamakuru bari baje kwirekwa ibice bigize inzu ndangamurage y’u Bufaransa iherutse kuzuzwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ambasaderi Antoine Anfré avuga ko kunoza umubano w’ibihugu byombi bigomba gushingira ku gukosora ibitaragenze neza mu mateka y’ibihugu byombi ariko ntibirekere aho ahubwo hakabamo no gufatanya mu bindi birimo ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Ambasaderi Anfré ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 23, Ukwakira, 2021

Kuva yemezwa ko ari we uzahagararira u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Antoine Anfré yahuye  na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

- Advertisement -

Yamugejejeho impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda handitseho ko Biruta na Anfré baganiriye uko umubano w’ibihugu byombi wazatezwa imbere kurushaho n’inkingi wazibandaho.

Ku ruhande rw’ikoranabuhanga, u Bufaransa buherutse gutangiza gahunda yo guha u Rwanda ikoranabuhanga rikoresha murandasi ryihuta cyane, bukaba bwararuhaye iri koranabuhanga binyuze muri ambasade yabwo mu Rwanda n’ikigo Canal + Rwanda nacyo kiri gutera imbere mu Rwanda .

Ikiganiro Ambasaderi w’u Bufaransa yahaye abanyamakuru cyakurikiwe no gutembera ibice bigize iriya ngoro ndangamateka y’u Bufaransa.

Ni ingoro iherereye mu Rugando Kimihurura hepfo ya Lemigo.

Imwe mu nzu zigize iriya nzu ni iyagenewe kwerekana amateka ya bamwe mu Birabura babaye intwari mu bihe bitandukanye byaranze amateka yabo n’u Bufaransa cyane cyane mu gihe cy’ubucakara no mu bwasaga nubugiye gucibwa.

Serivisi zitangirwa muri kiriya kigo harimo kwigisha abantu Igifaransa( iyi irishyurwa) kwiga umuziki n’izindi.

Amwe mu mafoto ari mu cyumba ndangamurage cy’Abirabura mu mpugu z’Abafaransa:

Inyubako y’inzu ndangamurage y’Abafaransa mu Rwanda
Abirabura bagize uruhare mu mateka y’Abafaransa igihe kirekire k’uburyo n’abanyabugeni babishushanyije
Abirabura babaye ibyamamare mu bihugu by’Abafaransa n’ubwo hari aho batigeze bandikwa mu mateka
Urukundo ntirureba ibara ry’uruhu
Uyu mubikira yitwaga Louise Marie De Sainte- Therese
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version