Icyamamare Cyo Muri Jamaica Demarco Yaje Gutaramira Ab’i Kigali

Umuhanzi ukomoka muri Jamaica witwa Collin Demar Edwards wamenyekanye nka Demarco yaraye i Kigali mu rwego rwo kuruhuka kugira ngo azahakorere igitaramo kimeze neza. Giteganyijwe taliki 28, Mutarama, 2023.

Akora umuziki wa reggae na dancehall.

Yageze mu Rwanda mu ijoro rijigije ahagana saa saba.

Abamutumiye bamwakiriye bamujyana kuruhukira muri Hotel.

- Advertisement -

Yijeje abakunda umuziki akora ko azawubaha bakawishimira.

Abajijwe icyo yari asanzwe azi ku Rwanda, Demarco yasubije ko icyo azi ari uko Kigali isukuye.

Igitaramo azakora ku wa 28, Mutarama, 2023 cyagombye kuba cyarabaye mu Ukuboza, 2022 ariko aza gutenguhwa n’ikibazo indege yari bumuzane yagize.

Azagikorera muri BK Arena

Abagura tike hakiri kare barayigura ku Frw 5000, ku Frw 10,000, ku Frw 20,000 ndetse na Frw 30,000 .

Amatike agurwa ku rubuga rwitwa Ticquet.rw

Abazagurira amatike ku muryango bazishyura Frw 10,000, Frw 15,000, Frw 25 na Frw 35,000.

ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 35 Frw.

Igitaramo cya Demarco cyateguwe na sisiyete yitwa Diamond League Ent.

Imwe mu ndirimbo za Demarco zakunzwe ku isi ni iyo yise I Love my Life.

Mu gitaramo azakorera muri BK Arena hari abahanzi b’Abanyarwanda bazakorana nawe barimo Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, na Davy Ranks .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version