Uwafashije REG BBC Gutwara Shampiyona ‘Agiye’ Kuyigarukamo

Adonis Filer wafashije ikipe ya REG BBC kwegukana shampiyona y’umwaka ushize(2022), nyuma akajya gukinira Urunani BBC y’i Burundi agiye kuyigarukamo.

Ubwo REG BBC yakinaga muri Shampiyona ya 2022,  uriya mukinnyi yashimishije abakunda Basketball mu Rwanda cyane cyane ko ari wo mukino muri iki gihe usigaye uhuruza Abanyarwanda b’ingeri zose.

Abakinnye Shampiyona y’uyu mukino mu mwaka ushize bashimishije abayirebye kubera ubuhanga bagaragaje.

Adonis Filer ari muri bo.

- Advertisement -

Yafashije REG BBC kwegukana iyi shampiyona kubera ubuhanga bwe mu macenga no mu kuboneza imipira muri rucundura rwabigenewe.

Amaze kubona ko ayihesheje igikombe, yakomereje mu ikipe Urunani BBC yo mu Burundi.

N’aho yitwaye neza kuko yafashije bagenzi be kubona itike yo kwitabira BAL n’ubwo iyi kipe itegeze kure kuko yakuwemo na City Oilers yo muri Uganda.

Kugeza ubu amakuru avuga ko uriya mukinnyi mwiza wa Basketball azagaruka muri REG BBC.

Nibigenda nk’uko biteganyijwe,  azaba ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bazakinira iyi kipe mu mikino ya BAL izabera i Dakar muri Senegal mu mezi abiri ari imbere.

Ni Umunyarwanda wavukiye muri Amerika…

Adonis Jovon Filer ni Umunyarwanda wavukiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika taliki 11, Nyakanga, 1993.

Yavukiye kandi akurira i Chicago.

Amashuri abanza yayigiye mu kigo kitwa Mount Carmel High School akomereza ku kindi kitwa Bishop Noll Institute muri Hammond muri Leta ya Indiana.

Bidatinze yakomereje mu ishuri ryitwa Notre Dame Preparatory School riri i Fitchburg muri Leta ya Massachusetts.

Yamaze igihe akinira ikipe ya Clemson Tigers aza gukomereza muri Florida Atlantic.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye gukina by’umwuga nyuma yo gusinya mu ikipe yo muri Chypre yitwa Appolon Limassol.

Nyuma y’aho gato, ni ukuvuga mu mwaka wa 2018 ushyira uwa 2019, yasinye mu ikipe yo muri Bulgaria yitwa Beroe.

Yaje gukinira Patriots BBC na REG BBC  zo mu Rwanda.

Agiye kugaruka mu Rwanda avuye i Burundi mu ikipe yitwa Urunani BBC.

Iyo u Rwanda rufite imikino mpuzamahanga ya Basketball, Filer ahamagarwa mu kipe y’igihugu ya Basketball.

Ibipimo biheruka byerekana ko uyu musore areshya na metero 1,88 akaba apima ibilo 88.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version