Rwamagana: Polisi Yafashe Uwaje Gusuzumisha Ikinyabiziga Yasinze

Mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga cy’i Rwamagana, hafatiwe uwitwa Niyoyita Roger wagaragaye yasinze ubwo yari aje gusuzumisha imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAE 638 N.

Polisi ivuga ko uriya mugabo basanze afite igipimo cya alcohol kiri hejuru cyane kuko cyanganaga na garama 2.24 mu gihe igipimo cyerekana ko runaka afite umusemburo mu maraso ye kiba kingana na garama 0.8.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe nyuma y’uko abapolisi bamurebye bakabona ko ashoborra kuba yagasomye, hanyuma bakamupima.

Ab’i Rwamagana bapimye uriya muturage bamusangana igipimo cya alcohol twavuze haruguru ahitwa afungwa n’ikinyabiziga cye kirafungwa.

- Advertisement -

Polisi y’u Rwanda iburira abashoferi kuzibukira gutwara ikinyabiziga banyoye.

Ubwonko burimo umusamburo ntibutekereza neza ngo bushobore kumenya kuringaniza umuvuduko n’icyerekezo.

Ibi biba impamvu iri mu zikomeye zitera impanuka zihitana abantu benshi.

SP Twizeyimana ati: “…Ubwo yazaga[uriya mushoferi] gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Dyna agacyekwaho kuba yanyweye ibisindisha, abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alcohol mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa.”

Yihanangirije abatwara ibinyabiziga basinze avuga ko ari kimwe mu by’ibanze bitera impanuka kandi ko batazihanganirwa.

Ati: “Bihora bivugwa bikanasubirwamo kenshi ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi.”

Yavuze ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko nta we ugomba gutwara imodoka igihe yafashe ku bisindisha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza  aherutse gusaba abatwara ibinyabiziga n’abamotari n’abamotari by’umwihariko kujya  bitwararika bakirinda icyateza impanuka kuko kuva umwaka wa 2022 watangira kugeza kuri uyu wa Kane taliki 08, Ukuboza, 2022 zimaze guhitana abantu 617.

IGP Munyuza yavuze ko uwo mubare wagabanuka igihe cyose abakoresha umuhanda, buri wese mu rwego rwe, bakwirinda icyo ari cyo cyose cyabateza cyangwa cyateza abandi impanuka.

Yabivugiye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo ubwo yatangizaga k’umugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’igihugu Polisi yise ‘Gerayo Amahoro.’

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version