Icyamamare Ku Isi Carlos Santana Yikubise Hasi Mu Gitaramo Rwagati

Umwe mu bahanzi banacuranga gitari ya solo uzwi kurusha benshi ku isi witwa Carlos Santana yaraye yikubise hasi by’amarabira ari mu gitaramo rwagati. Byabereye i Michigan mu nzu mberabyombi yitwa Pine Knob Music Theatre iri ahitwa Clarkson aho yacurangiraga abafana mu bitaramo yise Earth, Wind & Fire Concert.

Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bye( manager) yavuze ko byatewe n’ubushyuhe bwinshi bwari buri mu cyumba cyabereyemo kiriya gitaramo butuma umubiri we utakaza amazi menshi, ubwonko bucika intege aragwa.

Abaganga bari hafi aho batabaye baramuhungiza bamuha n’amazi ariko bamuvana ku rubyiniro.

Carlos Santana ni umwe mu bahanzi ba Rock bakomeye ku isi ku isi kuko yashyizwe no mu itsinda ry’abahanzi bakora umuziki nk’uwe b’indashyikirwa kurusha abandi babayeho ryitwa Rock and Roll Hall of Fame.

- Advertisement -

Icyakora ushinzwe ibikorwa bye witwa Michael Vrionis yavuze ko Santana yajyanywe mu bitaro yitabwaho, ubuzima bwe burongera bukora neza.

Igitaramo yagombaga gukora kuri uyu wa Gatatu cyabaye gisubitswe kuzageza igihe hazatangarizwa indi gahunda.

N’ubwo bivugwa ko Carlos Santana yaguye kubera kugabanuka kw’amazi mu mubiri we bitewe n’ubushyuye bwari mu cyumba yacurangiragamo, birashoboka ko agomba kuba afite ubundi burwayi bukomeye.

Mu Ukuboza, 2021, yasubitse mu buryo butunguranye igitaramo yari bukorere i Las Vegas  muri Leta ya Nevada, USA.

NBC News yanditse ko abakora mu itsinda ryo kumwitaho bayitangarije ko icyo gihe Carlos Santana yari agiye kubagwa umutima.

Carlos Augusto Santana Alves ni Umunyamerika ukomoka muri Mexique.

Yavutse taliki 20, Nyakanga, 1947, akaba yaratangiye kwamamara mu myaka ya 1960 n’imyaka ya 1970 ubwo we n’itsinda rye yise Santana ryabicaga bigacika.

Bacurangaga injyana bita Rock and roll na Jazz yo muri Amerika y’Amajyepfo bita Latino American Jazz.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version