Icyamamare Xinda Agiye Gutangiza Igitaramo Gihoraho

Guhera kuri  iki Cyumweru Taliki 11, Ukuboza, 2022  ku Irebero ahitwa  Pegase Resort hazajya habera igitaramo gihoraho. Abakitabiriye bazajya basusurutswa n’icyamamare Xinda.

Mu  bihe bitandukanye azajya afatanya  na Sandra Teta kandi buri gihe uko kibaye abakitabiriye bazajya basusurutswa n’umuziki wateguwe na DJ Toxxky.

Xinda asanzwe azwiho gutegura ibirori no kubiyobora bikagenda neza.

Yabwiye Taarifa ko igitaramo cyo gutangiza  iby’ibi birori kizaba kuri iki Cyumweru taliki 11, Ukuboza, 2022.

- Advertisement -

Kuri uyu munsi wihariye( Grand Opening), abantu bazagura mbere aho kwicara hatanu(5) ku meza yabugenewe, bazahabwa icyo kunywa cya Wine k’ubuntu.

Muri iki gitaramo  DJ Toxxyk azafatanya  DJ Lou mu gususurutsa abazitabira.

Ba DJ Toxxky ( wambaye ingofero) na DJ Lou

Ni igitaramo kizajya kiba buri ku Cyumweru guhera saa kumi z’umugoroba kugeza bwije cyane.

Xinda ni umwe mu bantu bafite ababakurikira kuri Snapchat benshi kurusha abandi mu Rwanda.

Azajya aba ari kumwe na Sandra Teta

Aho ari bujye, abenshi barahahurira bakaza kuruhura umutwe.

Muri uyu mwaka yahawe igihembo cy’uko ari we muntu ufite iduka ry’inzoga bita liquor store rigezweho kurusha ayandi.

Iduka rye riba mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro ahitwa Zinia.

Icyo gihembo kitwa Liquor Store Award 2022.

N’ubwo muri Kigali haba ahantu henshi ho gusohokera, muri Pegase Resort uzahasanga umwihariko!

Xinda na Sandra Teta barabatumiye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version