Ubuzima Bwiza Ni Uburenganzira Bwa Buri Wese- Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame avuga ko buri muntu agomba kugira ubuzima bwiza kuko ari uburenganzira bwe.

Yabivuze mu nama yahuje abafata ibyemezo muri Politiki ndetse no mu rwego rw’ubuzima bari bahuye ngo harebwe aho Afurika igeze ihagarika ubwandu bw’imbasa.

Ni inama yateguwe k’ubufatanye  bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’abandi bafatanya bikorwa b’Afurika mu  by’ubuzima.

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Senegal Macky Sall.

- Advertisement -

Kagame yavuze ko kimwe mu bintu byatumye urwego rw’ubuzima muri Afurika rugenda biguru ntege ari COVID-19.

Ati: “ Ubuzima bwiza ni uburenganzira bwa buri muntu kandi ni ngombwa ko buri muturage wese aw’Afurika agira ubuzima bwiza kugira ngo twumve ko dutekanye twese.”

Avuga ko bishoboka cyane ko abaturage bose b’Afurika bakingirwa kuko ibikoresho n’ubumenyi bihari.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko icy’ibanze kugira ngo ibyo byose bigerweho ari imikoranire ya bugufi hagati y’impande zose bireba.

Ashima kandi ko haherutse gutangizwa ikigega cyo gukusanya amafaranga azafasha mu gukingira imbasa abana bose b’Afurika kugira ngo bace ukubiri n’iyi ndwara yica cyangwa ikamugaza.

Iki kigega cyashyizwemo Miliyari $2.6 .

Perezida Kagame asanga kuba hari ibihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda bigiye kubaka inganda zikora inkingo ari indi ntambwe yo kwishimira mu rugamba rwo guhashya indwara zizahaza abatuye uyu mugabane.

Ni inganda zizubakwa mu Rwanda, muri Senegal no muri Afurika y’Epfo.

Abana bose bagomba guhabwa inkingo zose harimo n’urw’imbasa.

Hari n’ikigo nyafurika gishinzwe gusuzuma imikorerwe n’ubuziranenge bw’imiti kitezweho gusuzuma niba imiti ikorerwa muri Afurika nta kibazo izagira ku bazayikoresha.

Kitwa Africa Medicines Agency.

Inama Perezida Kagame yavugiyemo iri jambo yitwa Forum For Immunization and Polio Eradication.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version