Icyayi Cy’u Rwanda Kiri Kugabanuka Mu Musaruro

Abahinzi b’icyayi cy’u Rwanda bavuga ko umusaruro wacyo uri kugabanuka kubera izuba risigaye ryaka ari ryinshi kandi rigatangira kare rikanarangira ritinze.

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rusizi, Marc Musabiremye aherutse kubwira itangazamakuru ko  imihindagurikire y’ikirere yatumye umusaruro w’ubuhinzi utuba cyane.

Wavuye kuri toni 250 bejeje muri Nzeri y’umwaka wa 2023 ugera kuri toni 70 bejeje mu kwezi nk’uko mu mwaka wa 2024.

Musabiremye yagize ati: “Nk’uku kwezi kwa Cyenda gushize, mu mwaka ushize twabashaga kubona nka toni zigera 250, kuko ubundi mu gihe cy’izuba ritangira mu kwezi kwa karindwi usanga ariho umusaruro watangiye kugabanuka kugera mu kwezi kwa Cyenda, ariko ubu waragabanutse ugera muri toni 70, urumva ko byatugizeho ingaruka.”

Mugenzi we uyobora Koperative y’abahinzi b’icyayi mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, Marthe Mukanzira Utinya nawe ataka ko imihindagurikire y’ikirere yabahombeje toni 360.

Avuga ko izi toni ziri muzo bari bariyemeje kuzeza ariko barazihomba.

Ati “Nkubu twahombye toni 360 ku ntego twari twihaye kubera iyi mpeshyi ishize.  Leta yadufasha kuko nka Nasho batweretse uburyo bwo kuvomerera, dusanga ni uburyo buhenze cyane”.

Asaba ko  habayeho kubafasha bakabona uburyo bwiza bwo kuvomerera icyayi byabafasha mu gihe cy’impeshyi ityaye.

Yemeza ko niyo byasaba ko umuhinzi agurizwa akazishyura umusaruro weze nabyo byakorwa.

Ku rundi ruhande, bashima ko guhinga icyayi byazamuye imibereho yabo iba myiza kuko gituma bahembwa bakikenura.

Abagore bagize umubare munini w’abakora mu buhinzi bw’icyayi ariko ahenshi biganje mu bagisoroma.

Uko bimeze kose, kuba barimo ari benshi bituma babona amafaranga yo kwita ku bana babo kandi hari n’aho imirima y’icyayi iba ituranye n’Irerero ku buryo ababyeyi babona ahantu hatekanye basiga abana.

Ku byerekeye ingaruka imihindagurikire y’ikirere igira ku musaruro w’icyayi, Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gatare, Jean Damascene Gasarabwe avuga ko hari igikorwa ngo bahangane n’iki kibazo.

Icyo gikorwa, nubwo atari cyo gusa, ni ugukora ku buryo icyayi cy’u Rwanda kiba ari cyiza kiryoshye kurusha ikindi cyose kiza ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “Tubungabunga ibidukikije, tukabungabunga isuri yatuma ubutaka bwacu bwangirika, aho icyayi kiri harimo n’ibiti, uko uteye icyayi niko utera n’ibiti, tukabungabunga amashyamba dukoresha, ariko kandi tukanatera n’ibiti bishobora gutuma n’imvura iboneka”.

Muri iyi nama mpuzamahanga y’iminsi itatu y’imurikabikorwa ry’icyayi muri Afurika, irimo kubera mu Rwanda guhera tariki 9 Ukwakira kugera 11, mu nganda icumi zahembewe kugira icyayi cyiza cyahize ikindi muri Afurika, esheshatu (6) muri zo n’izo mu Rwanda.

U Rwanda rubyitwayemo gute?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Eric Rwigamba yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga ku mitunganyirize y’icyayi  ko nubwo imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo cyugarije isi, hari ibyo u Rwanda rukora ngo ruhangane n’ingaruka zayo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Olivier Kamana yavuze ingamba u Rwanda rufata  ngo ruhangane n’iki kibazo.

Ati: “Ahanini ni ubushakashatsi bukorwa kugira ngo haboneke ibiti byo gutera bifite ubushobozi bwo guhangana n’izuba, indwara n’udukoko. Icya kabiri ni ukureba uburyo n’ibyo biti  bibungabunwga neza, hari ifumbire n’imiti bashyira mu butaka kuva uteye ibyo biti kugera mu buzima bwose bw’icyayi.  Ni ukubyitaho kugira ngo ubirinde ibyo bintu.  Ikindi ni uguteramo ibiti bigabanyamo ubushyuhe bwinshi cyane”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko umusaruro w’icyayi mu mezi atandatu ya mbere ya 2024 winjirije u Rwanda miliyoni $ 115.

NAEB igaragaza ko ubuso buhingwaho icyayi mu Rwanda bwavuye kuri hegitari 11.399 mu mwaka wa 2005, bugera kuri hegitari 33.430 muri Kamena, 2024, bigaragaza ubwiyongere bw’ubuso ku rugero rwa 193% mu myaka hafi 20.

Hagati aho umusaruro wiriyongereye ugera kuri toni ibihumbi 40 muri Kamena, 2024 uvuye kuri toni 4.858 wariho mu mwaka wa 1978.

Pakistan ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kugura  icyayi  cyinshi cy’u Rwanda.

Ibindi ni Misiri, u Bwongereza, Kazakhstan, u Burusiya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu Rwanda hari inganda 19 ziri mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’icyayi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 218.822 z’icyayi zivuye muri toni 984.700 z’amababi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version