Inkuru nziza yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ni uko abantu 15 baraye bakize Marburg.
Ikindi ni uko kuri uyu wa Kane ntawe iyo ndwara yahitanye ndetse nta n’uwayanduye.
Abantu 30 nibo barimo kuvurwa.
Kugeza ubu iyi Indwara ya Marburg imaze kuboneka mu bantu 58 , abantu 13 muri bo bapfuye.
Ibipimo byose bimaze gufatwa ni 2,949 .
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye babonetse muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.
Iyi ndwara ntirakwira mu gihugu.
Kurangwa n’isuku, bakaraba neza kenshi n’amazi n’isabune, birinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Marburg nizo nama Abanyarwanda bagirwa ngo birinde iyi ndwara yica cyane.
Marburg ni virusi yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze.
Ibyayo bijya gusa n’ibya Ebola.