Ibi ni ibyemezwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB.
Iki kigo cyatangaje ko ku isoko mpuzamahanga ubu ikilo cy’ikawa y’u Rwanda kigeze ku mpuzandengo ya Frw 5000, mu gihe icy’icyayi ari cyo Frw 3000.
Uko gukundwa kw’ibi bihingwa kwashyize igitutu ku bakora ubuhinzi bwabyo ngo bazamure umusaruro kugira ngo bahaze iryo soko.
Ikawa n’icyayi nibyo bihingwa ngengabukungu u Rwanda rukuraho amadovize menshi kurusha ibindi.
Abahinzi icyayi n’ikawa n’abahabwa akazi mu gihe cy’isarura n’itunganywa ry’ibi bihingwa bavuga ko bibafitiye amakaro kanini kuko byatumye binjiza amafaranga.
Ikigo NAEB kivuga ko imibare gifite yerekana ko ibiciro by’icyayi n’ikawa by’u Rwanda bikomeje kuza imbere ugereranyije n’ibyo mu Karere ruherereyemo.
Mu mwaka wa 2021/2022, ikilo cya kawa ku isoko mpuzamahanga cyaguzwe ku mpuzandengo ya $ 4.9 kivuye kuri $3.6 mu mwaka wa 2020/2021 na $ 3.1 mu mwaka wa 2019/2020.
Mu mwaka wa 2021/2022 umusaruro w’ikawa u Rwanda rwohereje mu mahanga waragabanutse kuko wavuye kuri toni 16,881 muri 2020/2021 ugera kuri toni 15,416 muri 2021/2022.
Imibare kandi yerekana ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, ikawa yinjije miliyoni $ 75,615,669 mu gihe mu mwaka wawubanjirije yari yinjije miliyoni $ 61,605,410.
Abahinga Ikawa n’icyayi bagenewe ‘nkunganire’.
Bwana Alex Nkurunziza ushinzwe ishami ry’ikawa, icyayi n’ibireti muri NAEB yabwoye RBA ko Leta yageneye’ nkunganire’ ku ifumbire ikoreshwa mu buhinzi bw’icyayi, ikawa n’ibireti.
Mu ntego za Leta y’u Rwanda harimo iy’uko bitarenze umwaka wa 2024, ibikomoka ku buhinzi bizajya byinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyari $1.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2020/2021, u Rwanda rwinjije $ 444,862,189 aturutse ku bicuruzwa bikomoka ku buhinzi.