Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze ko uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS/WHO, ryari risanzwe ribonamo amafaranga yo gukoresha buhinduka.
Hari ibihugu byinshi bisaba ko hashingwa ikigega kihariye byazajya bishyiramo amafaranga yo gufasha OMS/WHO gukora.
Icyifuzo cy’ibi bihugu ni uko uburyo OMS/WHO yari isanzwe ibonamo amafaranga yo gukoresha bwahinduka, ntibube umwihariko ugenwa n’Amerika gusa.
Iki cyifuzo cyanzwe n’ubutegetsi bw’i Washington.
Kuba Amerika yabyanze ni imbogamizi ikomeye kuko isanzwe ari yo muterankunga mukuru w’iri shami.
Ibihugu byari byatanze kiriya gitekerezo ni ibyo ku yindi migabane y’Isi ni ukuvuga u Burayi, Afurika n’Aziya y’Amajyepfo.
Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika buvuga ko aho kugira ngo hahindurwe uburyo WHO/OMS yari isanzwe ibonamo amafaranga, ahubwo hashingwa ikigega kihariye cy’ingoboka cyo kwifashishwa mu bihe by’ibyorezo.
Reuters yanditse ko abasesengura uko ubutegetsi bwa Joe Biden buri kwitwara ku mikorere ya OMS/WHO basanga hari impungenge ko igihe kizagera Amerika igahagarika inkunga isanzwe iha iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye.
Ababicyeka batyo babishingira ku ngingo y’uko n’uwo yasimbuye Donald Trump atari yishimiye imikorere y’iri shami rya UN, we akaba yarigeze no kurishinja gukorera mu kwaha k’u Bushinwa.
Ubutegetsi bwa Trump bwigeze kwerura buvuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, umunya-Ethiopia Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyizweho n’ubutegetsi bw’i Beijing.
Ikindi ni uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, OMS/WHO hamwe na Leta y’u Bushinwa byanenzwe uko byitwaye mu gihe COVID yadukaga mu isi.
Komisiyo yigenga yashyizweho na OMS/WHO yagaragaje ko iri shami rya UN rishinzwe ubuzima ku isi ryatinze gutangaza ibihe bidasanzwe ku isi.
Raporo y’iyi Komisiyo yagaragaje ko uku gucyererwa gutangaza ibihe bidasanzwe kwatumye ibihugu bitinda gufata ingamba bityo bibigiraho ingaruka.
Abakoze iriya raporo banenze u Bushinwa ko butafashe ingamba zo kwirinda hakiri kare, bityo icyorezo kigera kuri benshi kandi mu gihe gito kuko cyandura binyuze mu mwuka abantu bahumetse begeranye.