Perezida Kagame Yashimye Dr Salim Ku Isabukuru Ye y’Imyaka 80

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Dr Salim Ahmed Salim, anashima umusanzu yatanze mu bikorwa bitandukanye haba mu gihugu cye cya Tanzania na Afurika yose muri rusange.

Dr Salim yavukiye muri Zanzibar ku wa 23 Mutarama 1942, ku babyeyi bakomoka muri Oman. Kuri iki Cyumweru yujuje imyaka 80 y’amavuko.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Isabukuru nziza yimyaka 80 y’amavuko kuri Dr Salim Ahmed Salim. Ubwitange bwakuranze mu buzima bwose mu gukorera igihugu cyawe na Afrika ni ntangarugero n’icyitegererezo kuri benshi ku mugabane. Nkwifurije indi myaka myinshi! #DearDrSalim”

Dr Salim azwi mu bikorwa byinshi muri Afurika birimo Amasezerano ya Arusha, yasinywe hagati ya Guverinoma ya Juvenal Habyarimana na RPF Inkotanyi ku wa 4 Kanama 1993.

Mu ntangiriro z’ayo masezerano, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Organisation de l’Unité africaine, OUA) waje guhinduka Ubumwe bwa Afurika (AU) winjiye mu kibazo, icyo gihe hari mu 1991.

Perezida wa Tanzania Ali Hassan Mwinyi yaje guhamagara Perezida Habyarimana na Yoweri Museveni wa Uganda, bahurira muri Zanzibar abamenyesha ko ikibazo cyegurirwe OUA.

Hashize iminsi mike hakoranye inama yahuje Habyarimana, Museveni, Pierre Buyoya wayoboraga u Burundi, Umunyamabanga Mukuru wa OUA Dr Salim Ahmed Salim n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Zaïre, ba Ambasaderi n’abandi.

Iyo nama yatumijwe na OUA yashyizeho ibice bibiri by’imishyikirano.

Igice kimwe cyitwaga Politico-Military Committee cyakoreraga Addis Ababa, rimwe na rimwe kigahurira i Arusha, iyo nama ikayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OUA, Dr Salim.

Igice cya kabiri cyabaga kigizwe n’abaje guhura ku mpande zombi, inama yabo ikayoborwa na Minisitiri woherejwe na Tanzania afatanyije n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa OUA.

Ayo masezerano amaze kunozwa, yashyizweho umukono imbere y’abayobozi barimo Umuhuza Ali Hassan Mwinyi wari Perezida wa Tanzania, Perezida Museveni na Melchior Ndadaye w’u Burundi nk’indorerezi, Faustin Birindwa wari Minisitiri w’intebe wa Zaïre wari uhagarariye umuhuza Perezida Mobutu Sese Seko na Dr Salim Ahmed Salim, umunyamabanga mukuru wa OUA.

Dr Salim yabaye umudipolomate ukomeye, aho yabaye Umunyamabanga mukuru wa karindwi wa OUA guhera ku wa 19 Nzeri 1989 – 17 Nzeri 2001.

Indi myanya yabayeho harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzania (1980–1984), Minisitiri w’Intebe (1984–1985), Minisitiri w’Ingabo (1986–1989) na Ambasaderi muri Cuba, Misiri, u Buhinde, u Bushinwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Yanabaye Intumwa yihariye ya Afurika yunze ubumwe mubibazo bya Darfur kuva mu 2004–2008.

Mu bandi bifurije Dr Salim isabukuru nziza harimo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa n’abandi benshi.

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version