Icyihishe Inyuma y’Intambara Ishobora Kurota Hagati ya Amerika, u Burusiya Na Ukraine

Ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, mu gihe hari ubwoba ko intambara ishobora kurota hagati y’icyo gihugu n’u Burusiya.

Ni ibyemezo birimo gufatwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, mu gihe u Burusiya bwamaze gushyira abasirikare basaga 130,000 ku mipaka ya Ukraine.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko “isaha iyo ariyo yose” u Burusiya bwatangiza intambara buhereye ku bitero byo mu kirere, ariko bwo buvuga ko ibyo ari “impuha zigambiriye ubushotoranyi.”

Kugeza ubu haracyashakishwa igisubizo cya dipolomasi.

- Advertisement -

Mu kiganiro bagiranye kuri telefoni kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yaburiye uw’u Burusiya, Vladimir Putin, ko gutera Ukraine bizatwara ikiguzi gihambaye.

Ni mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, we yavuze ko gukomeza kuvuga ibijyanye n’intambara bishobora kurushaho guca igikuba mu gihugu.

Perezida Biden yasabye Abanyamerika kuva muri Ukraine, kuko bashobora guhura n’ibyago mu gihe ingabo za Amerika zakozanyaho n’iz’u Burusiya.

Aheruka kuvugira kuri televiziyo NBC ati “Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini ku isi… ibintu bishobora gusandara mu buryo bwihuse cyane.”

Ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza, u Budage, Australia, u Butaliyani, Israel, u Buholandi n’u Buyapani byamaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, ndetse bimwe byavanyeyo abadipolomate n’imiryango yabo.

Ibiganiro kandi birimo no kugirwamo uruhare na Perezida w;u Bufarasa Emmanuel Macron, na we wavuganye na Putin kuri uyu wa Gatandatu.

Abasesenguzi ariko bavuga ko bigoye kubona Amerika n’u Burusiya birwana intambara yeruye, kubera ingaruka yasiga bijyanye n’ijambo ndetse n’intwaro zikomeye biriya bihugu bifite.

Ibibazo bishingiye he?

Ni ibikorwa byose bishingiye ku gushaka kugena ahazaza ha Ukraine.

Imizi y’ikibazo cya none ihera ubwo icyitwaga Soviet Union cyasenyukaga hagati ya 1988–1991, maze igice kinini cy’intwaro kikajya kuri Ukraine, ku buryo icyo gihugu cyahise kiba icya gatatu ku isi mu ntwaro kirimbuzi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafatanyije n’u Burusiya mu gusenya izo ntwaro, ndetse zimwe zisubizwa u Burusiya nabwo bwizeza Ukraine umutekano usesuye.

Nyamara ibyo bwabirenzeho, mu 2014 ubwo butera Ukraine, bunigarurira agace ka Crimea.

Putin asa nk’ushaka kuvuga ko Ukraine n’u Burusiya bikwiye kuba igihugu kimwe, kuko “abaturage ni bamwe”, cyangwa ko ariko byari bikwiye kuba bimeze iyo hatabaho ukwivanga kw’imbaraga z’amahanga. Muri icyo gihugu havugwamo ururimi rw’Ikirusiya cyane.

Putin yamaze kugaragaza ko ashaka ko Umuryango w’ibihugu byiyemeje gutabarana, NATO, utakira Ukraine nk’umunyamuryango, ndetse ugakuraho icyemezo cyo kohereza ingabo mu bihugu byinjiyemo nyuma ya 1997.

Ni igikorwa gifatwa nk’ikigamije kwigiza hirya y’imbizi zayo ingabo z’ibihugu 30 bigize NATO.

Ukraine iherereye hagati y’Ubumwe bw’u Burayi n’u Burusiya.

Hashingiwe ku mategeko agenga NATO, ibihugu byiyemeje ko igitero cyose kigabwe ku munyamuryango wayo gifatwa nk’ikigabwe ku ihuriro ryose.

Bivuze ko mu gihe u Burusiya bwazagaba igitero kuri Ukraine yarinjiye muri NATO, byazaba bivuze ko yinjiye mu ntambara na Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza u Bufaransa n’ibindi bihugu binyamuryango bya NATO.

Muri iki gihe Ukraine ni igihugu cya kane Amerika itangamo inkunga nyinshi za gisirikare, ndetse binafatanya mu bijyanye n’ubutasi muri ibi bihe hari ubwoba ku bikorwa by’u Burusiya.

Ibyo bigatuma ugukomeza kwiyegereza u Burayi na NATO bitagwa neza Putin.

Imyigaragambyo yamagana u Burusiya ikomeje muri Ukraine

Bitewe n’ibibazo Ukraine irimo guhera mu 2014, bisa n’aho aribyo byatumye Perezida Volodymyr Zelensky yerura ko igihugu cye cyifuza kujya mu Ubumwe bw’u Burayi (EU) na NATO, nk’uburyo bwatuma itsinda burundu igitutu cy’u Burusiya.

Byatumye u Burusiya bubona ko imbaraga za dipolomasi na politiki zishobora kuba zitagitanze umusaruro mu gusigasira ijambo bufite kuri Ukraine.

Bityo, birashoboka ko u Burusiya bwahisemo gukoresha igitutu cya gisirikare, mu gihe ubufatanye bwa Ukraine n’ibihugu bigize NATO butaragera ku rundi rwego.

Nta gihugu ariko gishobora kujya muri NATO bitemejwe n’ibihugu 30 bisanzwemo, ku buryo bizakomeza kugorana kuri Ukraine ngo yinjiremo.

Kuki Putin yahisemo iki gihe

U Burusiya busa nk’ubwashatse kuririra ku bwumvikane buke n’intege nke birimo kugaragara hagati y’ibihugu bikomeye, uhereye ku buryo Amerika iheruka kuvana ingabo zayo muri Afghanistan cyangwa uburyo Amerika, u Bwongereza na Australia byagiranye amasezerano y’intwaro, bikipakurura u Bufaransa maze bigateza urunturuntu.

Ni mu gihe kandi hagati y’u Burayi n’u Bwongereza naho hari ibintu byinshi bitarashyirwa ku murongo, nyuma yo kwivana mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

U Budage bwo bufite Chancellor mushya Olaf Scholz nyuma y’imyaka 16 buyoborwa na Angela Merkel, ku buryo aho ahagaze mu mibanire n’amahanga hataramenyekana neza.

Ni mu gihe u Budage n’ibindi bihugu byo mu Burayi bikoresha cyane gaz karemano iva mu Burusiya, ubu ibiciro byayo birimo gutumbagira cyane.

U Burusiya bwohereza gaz nyinshi mu Burayi

Byongeye, nko mu Bufaransa muri Mata bufite amatora ya Perezida kandi Emmanuel Macron arimo kwiyamamaza, ku buryo agomba kwitwararika cyane ku byemezo afata, bitabaye ibyo ibintu bikazamubana ibindi.

Bijyanye n’igitutu Putin afite mu gihugu nko mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ubukungu butifashe neza, bishobora gutuma yiyongerera amanota muri politiki.

Kugeza ubu hibazwa uburyo intambara u Burusiya bwayishoza, niba bwafata uduce tw’ingenzi twa Ukraine cyangwa niba bwakwigarurira igihugu cyose. Ni intambara ishobora gusiga ingaruka zitari nke na busa.

Kugeza ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaze kohereza abasirikare 3000 mu Burayi mu kwifatanya na NATO, ndetse hari amakuru ko ishobora kohereza abandi 3000 muri Poland.

Amerika ivuga ko ishaka guhana bikomeye u Burusiya nibwongera gutera Ukraine, haba mu bya gisirikare ndetse n‘ubukungu, utaretse n’ikoranabuhanga.

Gusa nanone u Burusiya ni igihugu gikomeye kandi gicuruza ibintu by’ingenzi birimo na gaz, bitandukanye n’ibindi bihugu Amerika yafatiye ibihano bikabishegesha nka Iran cyangwa Korea ya Ruguru, ku buryo uwafata ibihano na we byamugiraho ingaruka kimwe n’abaturage be.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version